Kigali

Amavu n’amavuko y’itsinda Isonga Family rigizwe n’abakobwa batatu bavukana ryinjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2021 16:11
1


Itsinda Isonga Family rigizwe n’abakobwa batatu bavukana baririmba ryinjiye ku mugaragaro mu muziki, batangaza ko bashaka guteza imbere injyana gakondo ikarenga imbibi z’u Rwanda.



Isonga Family ni itsinda rigizwe n’abakobwa batatu bavukana, Mukarukundo Sarah (Umukuru muri bo), Uwineza Liliane (Umukurikira) ndetse na Sabato Clarisse (Umuto muri bo).  

Aba bakobwa bavuka mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Batangiye umuziki wabo kera ari bato gusa mu 2018 ni bwo batangiye gushyira ahagaragara impano yabo batangira basubiramo indirimbo zo hambere.

Mu 2020 ni bwo batangiye gukorana na ‘Umushanana Records’ mu gutunganya Album yabo ya mbere bitiriye indirimbo yabo ‘Rwantambi’

Iyi Album iriho indirimbo zirenga 10 zirimo ‘Umupangayi’ yabaye iya mbere basohoye. Ntishingiye ku nkuru mpamo, ivuga ku mukobwa wasaye mu nyanja y’urukundo rw’umusore uba ukodesha mu mazu y’iwabo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUPANGAYI' Y'ITSINDA ISONGA FAMILY

Kuri shene ya Youtube y’aba bakobwa bamaze gusubiramo indirimbo nyinshi z’abahanzi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo barimo Masamba Intore, Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Kamaliza n’abandi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mukarukundo Sarah washinze iri tsinda akarihurizamo abavandimwe be, yavuze ko byose byatangiye yiga mu mashuri yisumbuye yiyita Isonga kuva mu mwaka kane w’amashuri yisumbuye ararikomezanya kugeza ubwo asoje amasomo ye.

Mukarukundo yavuze ko bitewe n’ibisobanuro by’ijambo Isonga byageze n’aho aryongera ku mazina ye akoresha ku mbuga nkoranyambaga, riba kimenyabose mu nshuti, abavandimwe n’abo bagiye bigana aho yigaga mu mashuri yisumbuye.

Avuga ko we n’abavandimwe bakuze bakunda kuririmba "mu buryo bwo kwishimisha" ariko muri bo bakumva ko guhuza imbaraga hari icyo bibyara.

Yavuze ko atari yarigeze atekereza ko bombi bazashinga itsinda ry’umuziki bagakorera amafaranga, kuko bumvaga bakomeza kujya baririmba mu buryo bwo kwinezeza.

Abakobwa bavukana bashinze itsinda ry’umuziki bise ‘Isonga Family’ rikora injyana gakondo

Uyu mukobwa avuga ko hari umwe mu nshuti zabo wabasanze mu rugo baririmba aratungurwa abasa kongera kumuririmbira akabafata amashusho hanyuma akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakunda impano yabo bakinjira mu muziki.

Mukarukundo yavuze ko ibyo byabaye agisoza amashuri yisumbuye atarabona akazi, ariko kandi ngo ntiyari azi neza ko afite icyirezi muri we na bavandimwe be. Avuga ko icyo gihe yasubiyemo indirimbo ‘Izuba rirarenze’ afatanyije na Murumuna we Liliane, kuko umuto muri bo Clarisse yari akiri ku ishuri.

Ati “Kugira ngo dushinge itsinda byavuye ku nshuti yacu, yaraje rimwe asanga turirimba aratubwira se nimwe muri kuririmba turamubwira tuti ‘ni twebwe’. Aravuga ati ‘ese kubera iki mutabikora nk’umwuga cyangwa nk’akazi. Rero icyo gihe nibwo nari nyirangiza kwiga, arambwira ati ‘ujya wirirwa uvuga ngo wabuze akazi ati ‘ese ubu iyi mpamo mwicaranye muba mwumva mu meze neza?”

Akomeza ati “Turamubwira tuti rero ‘urabona twaririmba tukajya imbere y’abantu, ubuse ibintu turirimba babyumva? Aravuga ati ‘mufite ikintu gikomeye muri mwebwe mudashobora guhereza agaciro, ati ‘ni bimwe bw’Abanyarwanda uwambaye icyirezi ntamenya ko cyera.’

Iyi nshuti yabo yababwiye ko impano bifitemo ikomeye, kandi ko bashatse bayibyaza umusaruro.

Clarisse avuga ko akimara kuva ku ishuri yasanze abavandimwe baramaze gushinga itsinda, bamuganiriza ku migabo n’imigambi yabo n’aho bifuza kugeza umuziki gakondo yiyemeza guhuza imbaraga nabo.

Ati “Byaranshimishije! Kubera nubwo tutakoranaga icyo gihe bakoraga amashusho ntahari ariko mu rugo yakubwiye ko na mbere twaririmbaga. Rero nari nsanzwe menyereye kuririmba nabo, narabikundaga ni uko nari mpari rero nje wari umwanya wo kuba twakorana. Byaranejeje.”

Clarisse aracyari umunyeshuri mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Yavuze ko gushyigikira abavandimwe be mu muziki, byanaturutse ku kuba kuririmba ari ibintu akunda, bityo ko ukora ibintu akunda ataruha.

Liliane yavuze ko impano yo kuririmba bayicyesha Se wari umuririmbyi muri korali akiri umusore. Akavuga ko ntawundi wo mu muryango w’iwabo ukora umuziki.

Se w’aba bakobwa aherutse kwitaba Imana. Bahuriza ku kuvuga ko Se yabashyigikiye kuva ku munota wa mbere, ndetse ko yitabye Imana amaze kumva Album yabo ya mbere.

Bavuze ko yagiye abakomeza mu rugendo, akabatera inkunga, kandi agahora abashishikariza gusenga Imana kugira ngo ibafashe kurenga ibisitaza.

Isonga Family bavuze ko bagiye kwita cyane ku mirimo yo kurangiza Album yabo ya mbere yakorewe muri Umushanana Records. Indirimbo ziri kuri iyi Album zanditswe na Umusizi Tuyisenge.

Aba bakobwa bazwi cyane mu kuririmba basohora umugeni bifashihije indirimbo ‘Musaniwabo’ y’umuhanzi Muyango Jean Marie. Bavuga ko umuziki ariwo ubatunze, ari nayo mpamvu bashaka gushyira imbaraga muri wo kugira ngo basingire aho abandi bageze cyangwa se baharenga.

Aba bakobwa bavuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bakora umuziki mpuzamahanga. Sarah ati “Mu myaka itanu mbona Isonga Family izaba iri ku rwego rwiza. Tuzaba dufite Album zishobora kuba zirenga imwe, ibyo ari byo byose kuko imyaka itanu ni myinshi."

"Ikindi tugomba gukora umuziki cyane, atari umuziki ushobora kumva hano mu Rwanda gusa, ahubwo umuziki uri mpuzamahanga ushobora gukoreshwa no hanze y’Igihugu n’ubwo ari gakondo.” 

Aba bakobwa bavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose byakarenza umuziki wabo imipakaIsonga Family batangiye mu 2018 basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, none basohoye indirimbo yabo ya mbere bise ‘Umupangayi’

Uhereye ibumoso: Sabato Clarisse (Umuto muri bo), Uwineza Liliane na Mukarukundo Liliane (Umukuru muri bo)

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ITSINDA ISONGA FAMILY

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUPANGAYI’ Y’ITSINDA ISONGA FAMILY    


VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement Rukundo 9 months ago
    Murakoze cyne kuriyi nkuru iri tsinda mwamfasha kubona contact zabo ko nifuzaga kubaha ikiraka mubukwe 0788749527 mwamfasha izo nizo nimero zanjye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND