RFL
Kigali

Amateka arambuye ya Phil Peter watangiye umushinga uzahuza abahanzi b'abanyafurika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2021 13:34
1


Nizeyimana Philbert [Phil Peter] yamamaye mu myidagaduro y'u Rwanda kuva mu 2011. Yatangiye nk'umunyamakuru, yinjira mu mwuga w'ubushyushyarugamba ‘Mc’ no kuvanga imiziki ‘Dj’ - ibintu byamufunguriye amarembo atangira gukundwa. Kuri ubu yatangiye umushinga uzahuza abahanzi b'abanyafurika banyuranye.



Uyu musore yatangiye umwuga w'itangazamakuru mu 2011, atangira akorera Radiyo y'imbere mu gihugu cy'u Rwanda. Yatangiye akora ibiganiro by'imyidagaduro, bidatinze ahita abifatanya no gushyushya abatari bacye mu bitaramo n'ibirori bitandukanye maze arishimirwa, nawe akomeza kubifatanya n'itangazamakuru.

Muri ibyo birori n'ibitaramo yagiye ayobora habaga harimo kumurika imizingo y'indirimbo y'abahanzi b'ibyamamare ‘Album’, ibirori byabaga byateguwe na kompanyi bigenda byimuka bigera kuri ‘Roadshow’, amarushanwa mu bijyanye n'umuziki n’ibihembo byabaga byateguwe byo gutanga mu bihe binyuranye.

Abakunda kandi gutemberera mu mahoteli anyuranye n'utubari dukomeye ntibakwibagirwa ibikorwa by'uyu musore ukomeje kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda mu ijwi rikundwa n'abatari bacye harimo n'abo uzumva bongeraho ab'igitsinagore, nibyo koko kuko wenda abasore bakunda ibyo akora nyamara abakobwa bakagera kure yaho.

Uyu musore ariko yakomeje kugenda akururwa no kuvanga imiziki n'uburyo bikorwa mu birori byinshi yagendaga ajyamo. Agakunda umuvanzi w'imiziki witwa Dj Skei 83 na Benny Demus, ibyo byatumye atazuyaje mu mwaka wa 2014 ibyo yakinishaga bucye bucye ahita abyinjiramo by'umwuga.

Guhera ubwo atangira kujya yitwa Mc abandi bati Dj hose ariko bakongeraho izina yamamayeho rya Phil Peter. Benshi mu bumvise imivangire ye n'uburyo abikoramo bagendaga bahererekanya amakuru maze ashyushya urugamba anavanga imiziki mu birori byinshi kandi bikomeye.

Abazi iby'umuziki ntibakwibagirwa stage nyinshi Phil Peter yagiye agaragaraho mu byo azi neza kandi ashoboye zirimo iz'abahanzi b'imbere mu gihugu no hanze yacyo barimo Meddy na The Ben bo mu Rwanda, Radio na Weasel bo muri Uganda, Jacky Chandiru umugandekazi, Michael Ross na Young Mullo bo muri Uganda, udasize na Mafikizo icyamamare mu muzkiki nyafurika gikomoka muri Afurika y'Epfo.

Yagiye kandi anyura ku maradiyo atandukanye nk'umunyamwuga mu kuvanga imiziki mu biganiro bitandukanye yatumiwemo ngo ashyushye abakunzi be kandi b'izo radiyo yagiye yegeranya mu buryo buvangavanze indirimbo ‘Non Stop Mixes’ bikanyura abatari bacye.

Umwaka wa 2014 uri mu yamuhiriye cyane aho yahawe ibihembo bigera kuri bine mu ijoro rimwe birimo n'icy'umunyamakuru w'umwaka mu bijyanye n'imyidagaduro - mu bihembo byitwa 'Rwanda Broadcasting Excellence Awards'. Yashyizwe kandi mu bahatabira ibihembo bya Smart Service Awards mu cyiciro cya Dj Personality of the year.

Umwaka kandi wa 2017 ntazawibagirwa kuko wamubereye umwaka ukomeye mu mwuga wo mu gisata cy'imyidagaduro maze mu bihembo byateguriwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika asohoka ku rutonde rw'abavanzi b'imiziki 10 bakakaye kandi bakomeye muri Afurika mu bahataniye ibihembo bya African Entertainment Awards USA.

Uyu musore ugira amashyengo, ukunda akazi ke, witangira inshingano yahawe kugeza azisohoje, amashuri abanza yayize mu bigo binyuranye, ayisumbuye ayasoreza mu kigo cya G.S.Gahini mu karere ka Kayonza aho yakuye amanota menshi mu ishami ry'ibijyanye na siyansi mu gace k'ibinyabuzima ‘Biology’ n'Ubutabire ‘Chemistry’.

Amanota yabonye akaba yaramuhesheje amahirwe mu ba mbere yo kwerekeza muri Kaminzua Nkuru y'u Rwanda, maze yiga ibijyanye n'ubuvuzi 'Allied Health Science’ hari mu mwaka wa 2008 asoza mu wa 2013. N'ubwo yize ibyo byose inyota n'umuriro udasize n'umuhamagaro wo gukora ibijyanye n'itangazamakuru rijyanye n'imyidagaduro byatumye mu 2011 yinjira mu itangazamakuru ahera ISANGO STAR aho yakoze imyaka ikabakaba 8 ahava yerekeza ku ISIBO TV mu 2020.

Kuri ubu akaba mu bunararibonye afite mu muziki yatangiye umushinga ukomeye wa Album y'indirimbo ahereye ku yamaze gusohoka 'Amata' imaze amasaha macye, ikaba ikomeje kuvugisha abatari bacye bitewe n'uburyo ikozemo, umwimerere uri mu mashusho, ubuhanga buri mu magambo yuje isubirajwi, uburyo ibyinitsemo kandi ijyanye n'ibihe by'impeshyi, hamwe abantu baba bishimira imirimo banasarura.

Uyu mushinga wa Phil Peter usa n'uwa Dj Khaled icyamamare mu kuvanga imiziki, gutunganya imiziki, umuyobozi w'amajwi n'amashusho. Biteganyijwe ko Phil Peter azagenda akorana n'abahanzi banyuranye b'ibikomerezwa mu Rwanda no muri Afurika, uwa mbere akaba ari Social Mula bakoranye indirimbo 'Amata' bakaba baranafunzwe ubwo bari mu bikorwa byo kuyitunganya.



REBA HANO 'AMATA' INDIRIMBO YA PHIL PETER FT SOCIAL MULA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndimbati og wirwanda1 year ago
    Ndumva, phl pt atwika kbx





Inyarwanda BACKGROUND