RFL
Kigali

Undi munyarwanda wahabwaga amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2021 yavuye mu irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2021 10:27
0


Irushanwa ry’uyu mwaka rikomeje kudahira abakinnyi b’abanyarwanda, kuko nyuma ya Mugisha Moise wakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba SACA bagombaga gukina iri rushanwa, Areruya Joseph wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka, yamaze kuvamo burundu kubera ibibazo yagize ubwo hakinwaga agace ka 2 ka Kigali-Huye.



Ubwo abasiganwa berekezaga i Huye, bageze mu Nkoto ho mu karere ka Kamonyi, Areruya yagize ikibazo cy’igare, gusa aza no gufatwa n’imbwa zo mu maguru bituma atarangiza aka gace kegukanwe n’Umufaransa Alan ukinira B&B Hotels. Areruya yabaye umukinnyi wa mbere uvuye mu irushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo kudasoza agace ka kabiri.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda mu 2017, yari umwe mu bari bahanzwe amaso muri iri rushanwa kuko ari umwe mu banyarwanda bakina uyu mukino bamaze kugira ubunararibonye ndetse akaba ari mu bakinnye amarushanwa menshi atandukanye.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye arimo Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko–Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019, yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya abaye umunyarwanda wa kabiri wari witezweho byinshi muri Tour du Rwanda utazakina iri rushanwa ryose, nyuma y'uko Moise Mugisha akuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba SACA bagombaga kwitabira iri rushanwa kubera amakimbirane yagiranye n’umutoza we Niyonshuti Adrien.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi hari gukinwa agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021, ka Nyanza-Gicumbi ari na ko karekare muri iri rushanwa, aho basiganwa ku ntera y’ibilometero 171.6.

Areruya Joseph yavuye muri Tour du Rwanda 2021 akinnye agace kamwe gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND