RFL
Kigali

Lucas izina ry’umuhungu ukunda imirimo yo mu rugo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/05/2021 9:34
0


Sobanukirwa imvo n'imvano y'izina Luc nicyo risobanura.



Izina Luc, Lucas cyangwa Luke ni izina rifite inkomoko mu Kilatini rikaba risobanura “urumuri, kubengerana; hari n’aho usanga risobanura umuntu wavukiye mu gace ka Lucania gaherereye majyepfo y’u Butaliyani.

Bimwe mu biranga ba Lucas

Akunda gukora akazi ko mu rugo, akita ku muryango, ku bana, agateka , agakora isuku kandi hatabuze abandi babikora.

Lucas ni umuntu uzi kurimba, uzi kumwenyurira buri wese kandi wihanganira abandi.
Usanga akenshi aba afite ijwi ryiza kandi azi guturisha abantu mu gihe hari ibyo batishimiye.

Aba yifuza kubona abantu bamuzengurutse bishimye; kuri we ubuzima bw’abndi busobanuye ibintu byinshi.

Ni munyembaraga, aritanga mu kazi, yiyumvamo ubushobozi bwo gushyira ibintu kuri gahunda.

Aba ashaka kubakira ubuzima ku nkingi zikomeye binyuze mu kuri no mu butabera.
Bitewe n’ukuntu ateye, Lucas abasha gushyira ibintu kuri gahunda kandi akamenya no kwizigamira amafaranga.

Asa n’ugira isoni iyo umuhanze amaso cyane ahita atangira kareba hirya.

Mu rukundo, Lucas aratetesha kandi ibintu byose abyitaho akabiha agaciro bikwiriye.

Agaragaza amarangamutima ye cyane, ku buryo iyo ari ibintu bigoye usanga byamurenze yabuze icyo afata n’icyo areka.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND