RFL
Kigali

Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’umugore we ‘Melinda Gates ’ bari bamaranye imyaka 27 babana

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/05/2021 0:12
1


Bill Gates w’imyaka 65 yakoze gatanya n’uwari umugore we babari bamaranye imyaka 27 bakaba bamaze kubyarana abana 3. Uyu muryango washinze ikigo kitwa Gates and Melinda Foundation gifite agaciro ka Miliyari $127. N'ubwo batandukanye batangaje ko ikigo cyabo cy’ubugiraneza kizakomeza gukora nk'uko cyakoraga.



Bwana Bill Gates ni umuherwe wa 4 ku Isi, akaba afite imyaka 65 naho umugore we Mellnda Gates akaba afite imyaka 56, bombi bari bamaze imyaka igera kuri 27 babana nk’umugabo n’umugore gusa ntabwo byabaye byiza ko bakomeza urugendo rw’ubuzima bari kumwe.


Bill Gates na Melinda Gates urukundo rukirwoshye inzira zitarabyara amahari 

Ibi byatangajwe hifashijwe imbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye zirimo Twitter ya Bill Gates ndetse n’iy'uyu wari umugore we bamaze gutandukana. Kuri uyu munsi wa none Bill Gates atunze agera kuri miliyari $130.5, akaba yari afitanye na Melinda abana batatu. Umwana w’imfura w’umukobwa witwa Jennifer Gates afite imyaka 25, ubuheta ni umuhungu akaba yitwa Rory John Gates w’imyaka 22 naho bucura ni umukobwa witwa Phoebe Gates w’imyaka 19.

                   Bill Gates na Melinda Gates n'abana babo 3 

Ese byamenyekanye gute ko aba bombi bagiye gutandukana?

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi batangaje ko bitakiri iby'ingenzi ko bakomeza kubana nk’umugabo n’umugire nyuma y’imyaka 27 babana.

Mu nyandiko ya Gates na Melinda bagize bati ”Nyuma y’ibitekerezo by’ingenzi n’ibikorwa ku bijyanye n’umubano wacu, twafashe umwanzuro wo gutandukana. Nyuma y’imyaka 27, twareze abana b'agatangaza tunubaka n’ikigo cy’ubugiraneza gifasha abantu mu bice bitandukanye by’Isi yose mu bijyanye n’imibereho ndetse n’ibyo gutuma ubuzima buba neza.

Tuzakomeza gukorana ndetse tunibukiranya umugambi w’imikorere y’ikigo cyacu cy’ubugiraneza. Gusa ntabwo tuzakomeza kwizerana nk’umugabo n’umugore muri iki gihe tugiyemo. Turasaba umwanya ndetse n’ubusigire mu muryango wacu muri iki gihe tugiye kujyamo cy’ubutane.”  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ITANGISHAKA JEREMIE2 years ago
    BIRABAJE NKUWAYOBOYE AMERIKA GUTANDUKANA NUMUKUNZI WE?





Inyarwanda BACKGROUND