Kigali

MU MAFOTO: Ibihe byiza Diamond yagiranye n’abana yabyaranye na Zari muri Africa y'Epfo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/05/2021 16:30
0

Umukobwa Diamond yabyaranye na Zari yasangije abamukurikirana kuri Instagaram amafoto agaragaza ibihe byiza bagiranye na se wabasuye muri Africa y'Epfo.Zari yakiriye neza Diamond muri Africa y'Epfo

Prencess Tiffah tariki 23 Mata 2021 ni bwo yashyize hanze amafoto ya mbere kuri Instagram ari kumwe na se nyuma yo kubasura muri Africa y'Epfo. Yahise ayaherekeza amagambo agaragaza ko yishimiye kuba ari kumwe na se Diamond. 

Munsi y’ubu butumwa ahatangirwa ibitekerezo Diamond yahise ajyaho maze ashyiraho udutima twinshi bigaragaza ko nawe byamushimishije. Aya mafoto kugeza ubu amaze gukundwa n’abantu barenga 110,956. 


Aba bantu barimo ibyamamare bitandukanye birimo na Charly wamenyekanye mu itsinda Charly na Nina.

Tiffah yarishimye cyane kuba Se yarabasuye


Nyuma yaho Princess Tiffah nabwo yangeye gusangiza andi mafoto abamukurikira agaragaza ibihe byiza we na musaza we bari kugirana na Se [Diamond] wabasuye muri Africa y'Epfo.


Diamond yabonye umwanya uhagije wo kugirana ibihe byiza n'abana yabyaranye na Zari


Baratemberanye 


Diamond n'abana be bakina udukino dutandukanye 

Aya mafoto abagaragaza bari kumwe ahantu hatandukanye batemberana aya nayo mu minsi itatu amaze gukundwa n’abarenga ibihumbi 61.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND