RFL
Kigali

Umubonye agira impuhwe nubwo we yishimiye isura ye! Umukobwa ubaho nta sura yo mu maso agira wabuze umuganga wamuvura ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/05/2021 14:51
0


Isi yuzuyemo ibintu bitanganje, abantu batanganje akenshi baba baribasiwe n’uburwayi bukomeye, Umukobwa Khadija Khatoon, ufite imyaka 23, nta maso cyangwa amazuru afite kandi ariho mu buzima yamaze kwiyakira n’urukundo rw’agahebuzo akundwa n’umuryango we.



Khadija, Kugeza ubu, ntarashobora kubagwa, nk'uko abaganga babivuze yaravuwe biratinga , abaganga b’inzobere batandukanye baramubaze bagerageza kumuvura biba iby’ubusa birananirana .Khadija yavukiye i Kolkata, mu Burasirazuba bw'Ubuhinde mu muryango ukennye.


Ababyeyi be Rashid Mulla w'imyaka 62 na Amina Bibi w'imyaka 52, babanje kutamenya,imiterere y’uburwayi bw’umukobwa wabo wahumuye amaso afite amezi abiri, Icyakora uyu mukobwa ukiri muto yeretse isi ko yumva atababajwe nuko yisanze ahubwo ko yamaze kwiyakira.


 Kadija wari ufite ibibyimba bito bigenda  bikura mu maso  bikarangira bikuze cyane isura ye igahuma, umuryango we wagirwaga inama zo kumuvuza hakiri kare barabikerensa bagirango bizikiza, nyuma bagerageje kumuvuza birananirana.

Mu nkuru zagiye zitambuka mu bitangazamakuru bitandukanye birimo the sun , Bitangaza ko umuryango uzakomeza kwizigama kugeza igihe umwana wabo avuwe akagarura isura nzima, Khadija we yishimira isura ye.




Iyo witegereje neza usanga hari umwenge anyuzamo ibyo kunrya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND