RFL
Kigali

Imyigaragambyo ikomeye y’abafana ba Manchester United yasubitse umukino wa Liverpool ikomeretsa Abapolisi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2021 12:46
1


Uburakari budasanzwe bw’abafana barenga ibihumbi 10 ba Manchester United, bwatumye umukino wari kubahuza na Liverpool usubikwa ndetseimyigaragambyo ikomeye yabereye ku kibuga Old Trafford yakomerekeyemo Abapolisi babiri.



Aba bafana bari bagose ikibuga cya Old Trafford haba hanze n’imbere mu kibuga, bacanye ibyotsi, bavuza induru ndetse banakomeretsa abapolisi 2 mu myigaragambyo yamaze igihe kitari gito basaba ko umuryango wa Glazer ufite Manchester United mu biganza kubavira mu ikipe.

Polisi ya Greater Manchester yatangaje ko aba bafana bateye icupa mu maso umupolisi baramukomeretsa cyane byatumye ajyanwa kwa muganga.

Umwe mu bafana yuriye izamu kuri Stretford End abandi batera ibyotsi mu bapolisi bakomeretsa babiri ariko umwe akomereka bikabije.

Abafana benshi bahise bajya kuri hoteli Lowry babuza abakinnyi ba United gusohoka hanze ngo bajye ku mukino.

Abapolisi bari ku mafarashi bagerageje gusunika aba bafana babakura mu gace kugira ngo abakinnyi binjire bakine, bamwe babakubita inkoni ariko biba iby’ubusa biranga.

Polisi yasohoye itangazo rigira riti “ibyotsi n’amacupa byatewe abapolisi. Abigaragambya ku kibuga cya Old Trafford bari basaze cyane bigira intagondwa kuri polisi byatumye abasaga 100 binjira mu kibuga, abakozi b’ikipe bifungirana mu byumba.

Abapolisi 2 bakomeretse harimo umwe wakomerekejwe n’icupa akomereka cyane mu isura byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya”.

Nyuma y’ibiganiro hagati ya Premier League, abayobozi ba Manchester United n’aba Liverpool ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta bemeje ko uyu mukino wagombaga gukinwa kuri iki cyumweru saa 17:30 usubikwa.

Hashize igihe kitari kirekire abafana ba Manchester United basaba ko abaherwe bagize umuryango wa Glazzers warekura ikipe yabo ukagenda, gusa ibi byasembuwe cyane nuko iyi kipe yari yinjiye mu irushanwa rya European Super League ryari rigiye kuvuka i Burayi, rikaza kuburizwamo, na none bigizwemo uruhare n’abafana.

Hitezwe kumenya umwanzuro aba bakire baza gufata dore ko batishimiwe na gato i Manchester.

Abafana ba Manchester United binjiye mu kibuga n'amahane menshi bisubika umukino wagombaga kubahuza na Liverpool

Polisi yahanganye bikomeye n'abafana ba Manchester United bari barakaye cyane

Abapolisi babiri bahakomerekeye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ernest Hakorimana2 years ago
    Ubundi kuki bibaho kandi





Inyarwanda BACKGROUND