RFL
Kigali

Uzi ko hari utuntu duto tudasaba amafaranga ushobora gukora umukunzi wawe akanezerwa cyane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/05/2021 15:32
4


Muri iki gihe abantu benshi bibwira ko kugira ngo ushimishe umukunzi wawe bigusaba amafaranga ariko siko bimeze kuko hari ibintu bito bitagusaba amafaranga wakorera umukunzi wawe maze akanezerwa ka kahava.



Dore bimwe mu bintu ushobora gukora ugahirwa no gukundana urukundo rurambye n’umukobwa w’uburanga cyangwa w’ikizungerezi nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

1.Ujye umwereka ko wishimye igihe cyose ukimukubita amaso.

Niba wenda mugiye kubonana kandi mutari kumwe mwereke ko ubyishimiye kandi ubimubwire. Gusa wirinde kubigira nk’umuhango kuko bishobora kugararaga nk’aho ari uburyarya.

2.Ujye wibuka kumushima.

Ntukibagirwe kumubwira ko yambaye neza cyangwa se yasokoje neza. Ibi bituma abona ko umwitayeho kandi bigatuma nawe yigirira icyizere. Si ku bijyanye n’uburanga gusa kuko no mu bikorwa azi gukora neza ugomba kumubwira ko bigaragara ko abikora neza. Ibi byose ntukabikore hari inyungu y’ako kanya ushaka kumukuraho.

3.Ujye umwemerera igihe wakosheje.

Niba hari ibyo utatunganyije kandi bimureba, ujye umuha gahunda yo kuzahura kugira ngo umusabe imbabazi. Niba yarakaye banza wite kuri ubwo burakari bwe maze umufashe kubucururutsa mbere y’uko wita ku nyungu zawe zo kumusaba imbabazi.

4. Ujye ushaka umwanya uhagije wo gusohokana nawe.

Gerageza nko guhurira na we ahantu hatuje kandi habemerera kwisanzura mu buryo buri romantic (bujyanye n’urukundo ruhebuje). Mushobora kujya gusangira ku mugoroba cyangwa mu kajyana gutembera ahantu hafite ubwiza karemano.

5.Ntugakorere gushimwa.

Ntugakabye ngo umwereke ko wifuza ko agomba kugushimira ku byiza umukorera.

6.Niba ugiye kumusezera, mwereke ko agiye ugishaka kugumana nawe.

Ushobora kubigaragaza umuhobera ubutarekura cyangwa ubimubwira mu magambo. Mubaze igihe muzongera guhurira niba bishoboka.

7.Ntukamuce mu ijambo.

Ujye wirinda gutuma aceceka kandi afite ibyo yakubwiraga. Kabone n’iyo biba byakubihiye, mutege amatwi. Ariko nawe nuramuka ucitswe ukamuca mu ijambo, igarure maze umugarure ku byo yavugaga kandi umusabe no ku kwihanganira.

8.“Oya” ni Oya.

Ntukamuhatire gukora imibonano mpuzabitsina igihe yaguhakaniye. Buri gihe ujye ugendana n’igihe mugezemo yaba mu magambo ndetse no mu bikorwa. Niba watangiye kumujyana muri izo nzira ariko ukabona ashidikanya, ba witonze kabone n’iyo ntacyo aba ari kubivugaho.

9.Ujye useka mu gihe ari gutebya.

Niba ari kuvuga inkuru mu buryo bwo gusetsa, ujye wibuka ko guseka kwawe bimufasha. Nyamara niba wowe ubona ibyo avuga bidasekeje kandi nawe ukaba utazi kuryarya ( ngo ube waseka kandi bidasekeje), irinde kubikora. Ariko nibura ujye ugerageza dore ko no kumwenyura bitamugwa nabi.

10.Ntukajye ugaragaza amarangamutima y’urukundo mu nshuti ze.

Niba ushaka gusabana n’inshuti ze z’abakobwa, uzirinde na rimwe kuzishotora mu bijyanye no gukundana. Ujye ubafata nk’izindi nshuti zisanzwe.

11.Ujye uvugisha ukuri.

N’ubwo kubeshya nta na rimwe bishyigikirwa, kirazira kikanaziririzwa kubeshya umuntu ukunda.

12.Ujye wirinda gukoresha telefoni muri kuganira.

Ibuka ko telefoni ari uburyo bushya bwo kuganira. Inshuti y’umukobwa n’iyo yagakwiye kujya imbere y’izindi nshuti zawe mu gihe muba muri mu kiganiro cyanyu. Niba ubona ari ngombwa ko ukoresha telefoni banza ubimumenyeshe.

13.Ujye uzirikana isabukuru y’amavuko ye.

Kuyibuka ntibihagije gusa ahubwo ujye unibuka kumwifuriza ibyiza kuri uwo munsi we. Ibyo ushobora kubikora umuha indabo. Impano zitandukanye ndetse n’ikarita ijyanye n’uwo munsi nabyo ni bimwe mu byakorwa.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana pacifique2 years ago
    nukuri ndabishimye nibyiza komerezaho
  • Aime thierry NDIKUMANA8 months ago
    Urukundo rufite condion zitoroshye bisaba ubwege buhambaye murakoze cyane
  • Aime thierry NDIKUMANA8 months ago
    Urukundo rufite condion zitoroshye bisaba ubwege buhambaye murakoze cyane
  • Aime thierry NDIKUMANA8 months ago
    Urukundo rufite condion zitoroshye bisaba ubwege buhambaye murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND