RFL
Kigali

Gasogi United na Marine FC nizo kipe zitabashije kureba mu izamu; imibare yaranze umunsi wa mbere wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/05/2021 22:09
0


Musanze FC na Marine FC nizo kipe zatsindiwe ku bibuga byazo.



Umunsi wa mbere wa shampiyona hakinwe imikino 7, harimo 5 yabaye ku wa gatandatu ndetse n'imikino 2 yabaye ku cyumweru, umukino wari kuba uwa 8 wari guhuza Bugesera na As Muhanga FC ariko wasubitswe kubera Covid-19 ivugwa muri As Muhanga.


Muhadjiri ubu ari mu bafite ibitego byinshi 

Imikino 7 yakinwe, habonetsemo ibitego 22, ariko 1/2 kirengaho igitego kimwe (13) cyavuye mu mikino 2 gusa harimo umukino Police yatsinze Etincelles ibitego 5-1, ndetse As Kigali itsinda Musanze ibitego 4-2.

Abanyamahanga bagize uruhare rw'ibitego 8 muri 22 byatsinzwe harimo igitego cya Ndarusanze Jean Claude watsindiye Rutsiro FC, Muniru Abdul Rahman wa tsindiye mukura, Saba Robert watsindiye Kiyovu Sport, TChabalala Hussain watsindiye As Kigali Sadick Sulley watsindiye Espoir FC,  Sova watsindiye Musanze, Hassan watsindiye Etincelles.


Kiyovu Sport ntago yabashije kuva Ku muhanda 

Mu gice cya kabiri cy'umukino habonetsemo ibitego 13 kandi usibye igitego cya Gorilla FC, ibindi bitego byose byabonetse byatangaga amanota atatu cya kunganya.


Mukura bwa 2 yongeye kunganya na Sunrise FC 

Ikipe ya Rayon Sports na Espoir FC niyo makipe atarinjijwe igitego mu gihe Gasogi United na Marine ariyo makipe atarabashije kureba mu izamu.

Ubu urutonde rwa abafite ibtego byinshi ruyobowe na Hakizimana Muhadjiri ndetse na Tchabalala bafite ibitego 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND