RFL
Kigali

Umunya-Colombia Brayan Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/05/2021 13:11
0


Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, nyuma yo gutanga ku murongo bagenzi be bari bahahatanye muri Sprint akoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 43, anganya n’igikundi cy’abarenga 40 bari kumwe.



Aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kahagurukiye kuri Kigali Arena gasorezwa i Rwamagana nyuma yo gukora intera y’ibilometero 115,6.

Abakinnyi 80 bavuye mu makipe 16 yitabiriye irushanwa ry’uyu mwak bahagurukiye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza – Inyange- Masaka Hospital- Kabuga – Rwamagana. Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorejwe isiganwa, barazengurutse inshuro 10, zifite intera ya kilometero 6.5.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 karimo umusozi umwe watangiweho amanota y’abahatanira umwenda w’abarusha abandi kuzamuka imisozi, yegukanwe na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia wakurikiwe na  Suaza ukinira Team Medellin yo muri Colombia.

Abakinnyi barimo Suaza wa Team Medellin yo muri Colombia, Teugels wa Tarteletto yo mu Bubiligi na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia, bakomeje kuyobora bagenzi babo, aho basesekaye muri Rwamagana barusha igikundi kibakurikiye iminota ibiri.

Abanya-Colombia bakomeje gusiga abo bari bahanganye, dore ko ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro enye gusa barushaga igikundi kibakurikiye amasegonda 58.

Ubwo hari hasigaye ibilometero 20 ngo abakinnyi bagere aho basoreza, Teugels, Suaza na Sagiv bari basizeho igikundi kibakurikiye cyarimo abakinnyi b’ikipe ya Start-Up Nation yo muri Israel, amasegonda 14.

Hasigaye ibirometero 15 ngo aka gace gasozwe, abakinnyi barimo Hivert wa B&B Hotels, Roldan wa Medellin na Marchand wa Tarteletto bacomotse mu gikundi barimo, banagisigaho amasegonda 15.

Hasigaye ibilometero 10 ngo bagere aho basoreza abakinnyi 8 basohotse mu gikundi barimo  bashaka uwegukana aka gace, barimo Sanchez (Medellin), Boileau (B&B Hotels), Umba (Androni), Weldemichael (Erythrée), Goeman (Tarteletto), Gaillard (Total Direct Energie), Kagimu (Bike Aid), Piccoli (Israel Start-Up Nation).

Habura ibilometero 8 ngo bagere ku musozo Piccoli wa Israel Start-Up Nation yasize bagenzi be arijyana anyonga igare ashaka kugera ku murongo ari uwa mbere.

Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin niwe wegukanye agace ka mbere  atanze ku murongo bagenze barenga 40 bahagereye rimwe, ariko ipine y’igare rye ikora mu murongo mbere y’izindi zose.

Hakizimana Sept niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi, dore ko yasoje ku mwanya wa 14 akoresheje ibihe bimwe n’uwambere.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri ka Kigali- Huye ku ntera y’ibilometero 120.5.

Sanchez ukomoka muri Colombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021

Ikipe ya SACA iri mu ziserukiye u Rwanda muri iri rushanwa


Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena

Team Rwanda mu nzira banyonga

Abasiganwa bageze aho basoreza bahatanye ipine ku rindi 'Sprint'

Sanchez yatanze abandi gukandagira mu murongo, ahita yegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND