RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Olivier Karekezi yirukanwe muri Kiyovu Sport nyuma y’iminsi 210 ahawe akazi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/05/2021 10:29
0


Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ku munsi wa mbere wa shampiyona ibitego 2-1, Kiyovu Sports yahise yirukana uwari umutoza wayo mukuru Olivier Karekezi wari uyimazemo iminsi 210 gusa.



Tariki ya 02 Ukwakira 2020, ni bwo Karekezi n’itsinda ry'abo bakorana bashyize umukono ku masezerano, bizeza abafana igikombe cya shampiyona no kububakira ikipe ifite igitinyiro mu Rwanda no mu karere.

Karekezi yaguriwe abakinnyi hafi ya bose yifuje, barimo rutahizamu Babuwa Samson n’umunyezamu Kimenyi Yves, kugira ngo agere ku ntego yari yihaye muri iyi kipe.

Gusa mbere y'uko shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21 isubikwa igeze ku munsi wa gatatu, byari byaciye amarenga ko iyi kipe igikombe ubuyobozi buririmba buri munsi bizagorana kukigeraho, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya Marines FC na APR FC, bagatsinda Mukura gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, Kiyovu Sports yari yasuye Rutsiro FC kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu mu mukino w’umunsi wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka iri gukinwa mu matsinda.

Ntabwo Karekezi n’abasore be byabagendekeye neza kuko bahatsindiwe ibitego 2-1, birakaza cyane ubuyobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe.

Twagerageje kuvugisha umunyamabanga w’iyi kipe Munyengabe Omar ku murongo wa telephone, gusa mu nshuro enye twamuhamagaye ntabwo twabashije kumubona. Olivier Karekezi nawe ntibyadukundiye kuvugana nawe.

Gusa amakuru yizewe InyaRwanda yahawe n’abari hafi y’uyu mutoza ndetse n’iyi kipe, yemeza ko bidasubirwaho Kiyovu Sport yirukanye Olivier Karekezi wari umutoza mukuru wayo. 

Kiyovu Sport iri mu itsinda B aho iri kumwe na Rutsiro FC, Rayon Sports na Gasogi United.

Gutsindwa na Rutsiro byatumye Karekezi yerekwa umuryango muri Kiyovu Sport

Karekezi yari amaze iminsi 210 ahawe akazi ko gutoza Kiyovu Sports

Karekezi yirukanwe muri Kiyovu Sport nyua yo gutsindwa na Rutsiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND