RFL
Kigali

Teta Diana yifashishije ababyeyi bo mu Bugesera baboha imigara n’imitako mu mashusho y’indirimbo ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2021 20:43
0


Umuhanzikazi Teta Diana uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Umugwegwe’, aho imitako n’imigara bigaragaramo byaboshywe n’ababyeyi bishyize hamwe baboha ibyibo bo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.



Mu ntangiriro za Werurwe 2021, Teta Diana yasohoje amajwi y’indirimbo (Audio) ye yise ‘Umugwegwe’, ivuga ku muntu wese ukurira mu buzima butoroshye ariko agakura akaba umugabo, agakomera nk’umugwegwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2021, Teta Diana yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo, atangaza ko 85% ‘by’agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari abo mu Bugesera’. Ati “Mboneraho gushimira abo twakoranye bose.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko mbere yo gufata amashusho y’iyi ndirimbo yabanje gusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri Bugesera, ahura n’abantu batandukanye, kumenya no gukorana.

Teta Diana yavuze ko yasuye Intara y’Uburasirazuba ‘mbere y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye’ abasha guhitamo abazamufasha.

Yavuze ko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ryatwaye igihe kitari gito, kandi ko ari ‘igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo, urukundo n’ubunyamwuga’.

‘Umugwegwe’ ni imwe mu ndirimbo enye zigize EP (Extended Play) Teta Diana amaze iminsi iri gutegura. Yabanjirijwe n’indirimbo ‘Agashinge’ yakunzwe cyane.

Teta Diana asohora iyi ndirimbo yavuze ko “Ukize inkuba arayiganira. Twishimire intambwe nto cyangwa nini dutera buri munsi, naho urugendo rwo ni runini kandi rurakomeje. Ndabifuriza gukomera nk'umugwegwe.”

Iyi ndirimbo ishima buri wese wakuriye mu buzima butoroshye ariko akaza gukotanira kwiteza imbere no kuvamo umugabo atandavuye.

Ati “Umugwegwe ni umuntu wese ukurira mu buzima butoroshye ariko agakura akaba umugabo/umugore atandavuye. Uwo rero aba abakomeye nk’umugwegwe.”

Ubusanzwe igiti cy’umugwegwe kivamo indodo zikomera, zikoreshwa mu kuboha imirunga ikomeye cyane. Icyo giti kinyura mu nzira ndende kugira ngo amababi yacyo atange indodo zikomeye.

Uyu muhanzikazi avuga ko yagereranyije inzira igoranye iki giti kinyuramo kugira ngo amababi yacyo abumbure n’ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo kugira ngo bagire intambwe batera.

Ababyeyi bo mu Bugesera baboha ibyibo nibo baboshye imigara n'indi mitako ya Kinyarwanda igaragara mu mashusho y'indirimbo ya Teta Diana

Teta Diana yavuze ko mbere yo gukora amashusho y'indirimbo ye, yasuye Intara y'Uburasirazuba inshuro zigera ku munani

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUGWEGWE" Y'UMUHANZIKAZI TETA DIANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND