Umurundi wari umukozi wo mu ndabo z’umuzungukazi byarangiye ahindutse umukunzi nyuma yaho aba nyiri urugo. Urukundo rwabo rwaje gukomera barabana ubu bafitanye abana babiri b'abakobwa.
Iby'urukundo rwabo biratangaje
Urukundo bavuga ko uwo rukunze rumusanga kandi nanone ngo rugira ayarwo. Ni kenshi twumva inkuru z’urukundo zitangaje zituma havugwa byinshi. Urugero hari igihe usanga umusore yarihebeye inkumi ifite ubumuga bwo kutabona kandi bagakundana ndetse bakanabana cyangwa se nanone umuntu adafite ubumuga runaka agakunda undi ufite ubumuga kandi ntibibuze urukundo rwabo gukomera cyo kimwe n'uko hari umusore uhitamo gukunda umukecuru wacuze kandi bakabana ndetse bagakora ubukwe.
Byarangiye umuzungukazi amukunze bitavugwa
Uyu munsi twifuje kugaruka ku nkuru y’urukundo y’umuzungukazi wakunze umurundi wamukoreraga mu ndabo [ubusitani] nyuma akaza kuba nyiri urugo ubu bakaba bafitanye abana babiri. Uyu murundi agaruka ku rukundo rwabo rutangaje yavuze uko bahuye.
Yagize ati” Nari mfite imyaka 19 we yari afite 25, twahuriye muri Germany ubu hashize hafi imyaka 14. Icyo gihe narihiringaga mfatanya utuzi tubiri hanyuma muri weekend nkakata ubusitani bw’abakire bari batuye Hamburg”. Yakomeje agira ati “Yambonyemo ubushobozi ntizerega ko mfite akajya anzanira umutobe na biscouts igihe nabaga ndi kumukorera mu busitani bwe”.
Ubu bafitanye abana b'abakobwa babiri
Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yamwitagaho yanyuzwe no kumukorera maze umuzungukazi nawe akajya amuherekeza buri gihe uko aje kumutunganyiriza mu busitani ndetse akamufasha.
Kubera ukuntu bafatanyaga akazi
ngo igihe kimwe cyarageze maze agiye kumuhemba undi arabyanga kuko bisa n'aho
ntacyo yari yarakoze ariko undi [umuzungukazi] umuhatira gufata sheki. Ngo
yarabimuhatiye ariko umurundi ageze aho atangira kumugendera kure. Nyuma yaho ngo
umuzungukazi yamushyize sheki mu mufuka arekeramo intoki barebana akana ko mu jisho
amubonamo umugore we w'ahazaza.
Iby'urukundo ni amayobera
Nyuma yaho ngo nawe hari ubucuruzi yatangije butangira bugenda bukomera ndetse anashaka umuntu wo kumufasha kera kabaye ngo uyu
murundi yafashe telefone ye maze ahamagara uyu muzungukazi yakomeje asobanura uko
byagenze, ati ”ijoro rimwe narinjagaraye mfata telefone yanjye mpamagara nimero ye
igisona aranyitaba musaba ko tuza gusohokana”.
Yakomeje avuga ko ibyabaye nyuma yaho ari amateka, yongeraho ko
baje gukora ubukwe ubu bakaba bafitanye abana babiri, bakaba bamaranye imyaka 14.
Src: Legtpost
TANGA IGITECYEREZO