RFL
Kigali

SKOL Adrien Cycling Academy ‘SACA’ yashyize ahagaragara abakinnyi 5 bazayihagararira muri Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/05/2021 10:03
0


Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo Tour du Rwanda 2021 itangire gukinwa, ikipe ya SACA yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi batanu bazayiserukira muri iri rushanwa, bayobowe na Habimana Jean Eric na Hakizimana Seth.



Tour du Rwanda 2021 izatangira kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021, hakinwa agace ka mbere kazazenguruka Kigali Arena- Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115,6.

Abakinnyi batanu bazahagararira iyi kipe ya SKOL na Adrien Niyonshuti muri iri rushanwa, ni HAKIZIMANA Seth, HABIMANA Jean Eric, DUKUZUMUREMYI Ally Fidèle, NSABIMANA Jean Baptiste na NSENGIYUMVA Shemu.

Iyi kipe izatozwa na Adrien Niyonshuti ndetse na Sterling Magnell wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare.

Uyu mwaka mu bakinnyi bazahagararira SACA ntihagaragaramo Mugisha Moise uheruka kwegukana Grand Prix Chantal Biya, nyuma y'amakimbirane yagiranye n'umutoza w'iyi kipe Niyonshuti Adrien. Mu irushanwa ry’umwaka ushize, Mugisha Moise wakiniraga SACA yasoje ku mwanya wa kabiri.

Amakipe 16 niyo azagaragara mu irushanwa ry’uyu mwaka, arimo amakipe mashya azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere nka B&B Hotel yo mu Bufaransa ikina Tour de France ndetse na Team Medellin yo muri Colombia, mu gihe amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2020 atazagaruka ari Novo Nordisk, Nippo Delko One Province, Vino Astana ndetse na Bai Sicasal.

Inzira zigize Tour du Rwanda 2021:

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Mu nshuro ebyiri Tour du Rwanda imaze gukinwa iri ku kigero cya 2.1, ntabwo u Rwanda rurabasha kuyegukana cyangwa ngo rwegukane n’agace na kamwe, kuko ryegukanwe n’abanya-Eritrea, barimo Merhawi Kudus mu 2019 na Tesfazion Nathanael mu mwaka ushize.

Abakinnyi 5 bazahagararira SACA muri Tour du Rwanda 2021

Mugisha Moise wakiniraga SACA yasoje Tour du Rwanda 2020 ari ku mwanya wa kabiri

Mugisha Moise ntari mu bakinnyi bazakinira SACA muri Tour du Rwanda 2021   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND