RFL
Kigali

Nawe azasezera? Ni iki cyo kwitega mu kiganiro Bad Rama washinze The Mane yatumiyemo itangazamakuru

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:28/04/2021 20:10
0


Uramutse wanditse igitabo kivuga byihariye ku ruganda rw'umuziki wo mu Rwanda, byakugora kugera kuri paji za nyuma z’igitabo cyayo utaragaruka izina Mupende Ramadhan uzwi kandi Bad Rama.



Ni umugabo w'igikwerere wirabura, upfumuye amatwi n’indi miringa itamirije ku mubiri we. Uri mu kigero cy'imyaka 35 na 40 y’amavuko. Imbunga za Internet zakoreshejwe mu gushaka imyaka afite twasanze nta makuru ziyifiteho.

Abazi uyu mugabo bamuzi mu mizo ya mbere y'ishibuka ry'umuziki Nyarwanda uvuguruye, mu iyaduka ry’abarimo Rafikin'ibindi biragano bishya.

Muri icyo kiragano gishya, Bad Rama ari mu gikundi cy'urubyiruko rubarirwa mu magana bagerageje umuziki binyuze mu guhanga no kuririmba bamwe birakunda abandi biranga. Mu bo byanze na Bad Rama arimo.

Ubuzima ni urugendo rwo kugerageza byinshi bitandukanye hakaba ibikunda n'ibyanga. Kuririmba kwa Bad Rama kwaranze, ayoboka uruganda rw'ubukerarugendo, ibintu atari yarize nyamara ho byabaye nk'ibikunda.

Haramutse hariho igisobanuro cy'ubuzima bwiza, cyahuzwa n'ubuzima uyu mugabo yabayemo mu bukerarugendo.

Cyera kabaye yaje kurira rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubuzima burakomeza. Amakuru y'inshuti zahafi ariko zitajya zifuza gutangazwa amazina avuga ko mu bukerarugendo ariho Bad Rama yahuriye n'umufasha w'umuzungukazi babanaho ubundi buzima.

Inzozi ziryana kubi kandi indota ya buri wese ni ukuzagera ku nzonzi ze. Ni kamere muntu twese tubana nayo. Inzozi za Bad Rama zakomeje ku muganisha mu muziki.

Cyera kabaye yawugarutsemo aza ataje kuririmba no guceza, ahubwo aza gushora amafaranga yaramaze kurunda.

Yahise atangiza inzu izafasha abahanzi maze ku ikubitiro ahera ku mukobwa wari ukiri muto ugaragaza impano ariko kuzamura izina byaramubereye inzira y'umusaraba, uwo ni Marina.

Mu gutangira kwa The mane kandi harimo umukobwa witwa Sandra Teta, ubu ni umubyeyi w'umwana, yarinze ava muri The mane ntawubashije kumenya icyo yari ashinzwemo.

Mu bihe bitandukanye Bad Rama yinjije abahanzi batandukanye mu nzu ye ya muzika ariko abashoramo akayabo. Abo ni Safi Madiba na mubyara we Queen cha, hiyongeraho Jay Polly nyuma haza kwiyongeraho Calvin Mbanda.

Uretse kureberera inyungu z’abahanzi, Bad Rama yabikomatanyije no gutegura ibitaramo bigashorwamo amamiliyoni atari macye aherekejwe n'ibihombo bitabarika.

Dufatiye urugero ku gitaramo cya Kigali Summer fest, imibare igaragaza ko cyasize uyu mugabo ahombye akabakaba miliyoni 35 Frw.

Abiboneraga hafi babonaga ko aho biganana atari heza. Ntabwo ari ubushabitsi bwinshi uhomba aka kayabo ngo bube bugikomeje.

Bamwe mu babibonaga neza ni ababaga muri The mane cyane cyane abahanzi. Bidateye kabiri, Jay Polly na Safi bameshe kamwe baca izindi nzira.

Marina na Queen Cha bamaze gusezera muri The Mane

Bad Rama yahise ava muri Leta zunze ubumwe ikubagahu, mu byihutirwa cyane kuri we byari uguhamagaza abanyamakuru akababwira amabi y'aba bahanzi kandi ko nta gikuba cyacitse.

Umunyarwanda yagize ati “Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi.” Byarabonekaga ko The Mane igana mu mpanga.

Mu mpera z'umwaka ushize, umwotsi w'inzu ya The mane yari irimo gushya wongeye kugaragara ubwo Marina wafatwaga nka Cher de The Mane yitabiraga irushanwa The Next Pop Star umushoramari Bad Rama atabizi n'umujyanama Aristide Gahunzire batabazi.

Byari n’urujijo ku bamubonaga kuri Television aririmba, inkuru bakazisoma ku INYARWANDA. Hari amakuru avuga ko icyo gihe Marina yari yaramaze kunoza neza umugambi wo gusezera muri The mane. Byari ikibazo cy'igihe gusa.

Hashatswe igisubizo cy'ihuse inama y'igitaraganya iraterana ihereza andi mahirwe Marina yo gusezera muri iryo rushanwa kandi agasaba imbabazi.

Umukobwa wavuye i Rwamagana akamamarira i Kigali yaciye bugufi akora ibyo yasabwe ariko ku rundi ruhande rwe rw'umutima harimo ikindi kintu 'gusesa amasezerano ya The Mane'.

Ibintu yari ahuriyeho na Queen Cha ariko bishoboka ko batigeze babiganiraho. Ibi byose byabaga Bad Rama yibereye mu rundi rugo rwe ruri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzu y'umuziki ya The Mane ubu biragoye kwemeza ko ihari, niba inahari igoswe n'igihu no gusobanura ejo hazaza hayo biragoye gusa uwashobora kubisobanura ni nyirayo, Bad Rama.

Ni muri uwo mujyo yateguye ikiganiro n'abanyamakuru kizaba kuri uyu wa gatandu taliki ya 01 Gicurasi 2021 kikazaba biciye ku rubuga rwa Instagram y'umunyamakuru Ally Soudi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburyo ikiganiro giteguwe nabyo n'ingingo ukwayo yanagarukwaho cyangwa se izagarukwaho kubera ko byakabaye ari inshuri ebyiri (Ally Soudi na Badrama) ziganirira kurusha uko byaba itumirwa ry'abanyamakuru.

Uzaba umwanya mwiza wo kuva imuzi n'imuzingo ibibazo inzu ya The mane irimo, hazasobanuka burikimwe, hazahamenyekana ejo hazaza hayo.

Bad rama uzwiho kutarya iminwa iyo bigeze mu kuganira n'abanyamakuru azavuga byinshi…

Ashobora no kuzagaruka ku isezera ry'uwari umukozi we Aristide wanamaze gusa nk’uvuga byose dore ko yanatangaje ko Bad Rama arangwa no gukunda kwamamamara, ibintu abona nk'imbogamizi y'ubushabitsi bwe mu bya muzika. Ibi yabibwiye Hose.

Uncle Austin yanditse kuri konti ye ya Twitter ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, atera urwenya abaza niba ibyo yumva ari ukuri ko Bad Rama nawe yamaze gusezera muri The Mane.

Uncle Austin yateye urwenya yibaza niba na Bad Rama yamaze gusezera muri The Mane

Hitezwe byinshi mu kiganiro Bad Rama yatumiyemo itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021

Marina yatangaje ko yasheshe amasezerano y’imyaka 10 yari afite muri The Mane








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND