'Ubupfura' ni imwe mu nkingi z’umuco nyarwanda, ubwo bupfura bukaba bugaragarira mu mvugo no mu ngiro y’umuntu bigatuma ababimubonyeho bamwishimira bakanamufataho urugero rwiza bakwiriye gukurikiza.
Umunyarwanda
w’umuhanga yaragize ati ”Uburere buruta ubuvuke”, undi amwunganira agira ati ”Agahugu
katagira umuco karacika”. Nyuma y'aya magambo y'abasizi ba cyera wahita wibaza uti ”Ese umuziki n’ikinyabuphura byaba bifitanye isano rya hafi cyangwa ntaryo?"
Mu buzima bwa muntu yaba ari uwitwara nabi aba yumva yahora ahura n’abantu bitonda kandi badahuzagurika. Ubupfura buvanze n’impano, ni kimwe mu byakagejeje umuntu kure, gusa ngo nta mwiza wabuze inenge ari nabyo bibaho kenshi aho benshi mu bafite impano usanga ikinyabuphura cyangwa imyitwarire yabo ikunze kuzamba.
Ese umuziki waba ufite ihuriro n’ikinyabupfura?
Ihuriro
ry'umuziki n'ikinyabupfura n’ibintu bifite aho bihuriye ndetse binasaba ko
bigomba kugendana ntagisiga ikindi. Akenshi iyo bigeze mu muziki abahanzi
benshi hari abawinjiramo bazi ko ubwamamare ntaho buhuriye n'uko umuntu yitwara
mu buzima busanzwe.
Mu gusubiza ikibazo cy’ihuriro ry’umuziki n'ikinyabupfura
twifashishije abakora umuziki ndetse na bamwe mu bayobozi bakoze umuziki bakaba n'ubu hari aho bahuriye nawo. Ikinyabupfura cyangwa imyitwarire y’umuhanzi
ni kimwe mu bizatuma umuhanzi yubahwa cyangwa agahomberwa n’impano ye.
Gusa muri
iyi nkuru twibanze cyane ku hanzi b’umuziki, gusa ikinyabupfura gikenerwa na buri wese mu buzima bwa buri munsi. Iyo uri umuhanzi umaze kwamamara uba
usa n'aho wihirikiyeho umusozi ku mutwe kubera ko igihe utangiye kwamamara
biba bivuze ko hari indi si uba ugiyemo kandi uba usabwa kumenya uko uyibamo.
Aha ni hamwe uzasanga ibintu bitandukanye n'abantu batandukanye bakagutungura. Iki gihe niba uri igitsinagabo uzatangira kubona abigistinagore bagamije kwishimana nawe, niba uri igitsinagore uzatangira kubona abagabo benshi batangiye kureba uko bagushuka.
Aha ni naho uzahera ugaragaza bwa bupfura bwawe ndetse unamenye uwo ushaka ko ashaka kwinjira mu buzima bwawe atagamije kuba yakugirira nabi. Ikindi kibaho ni uko benshi hari abatangira guhura n’abandi bagamije kubashora mu biyobyabwenge ndetse banatangire kubumvishako bizabafasha kubaho neza.
Nyuma yo
kwibaza ibibazo twashatse inyuganizi mu bantu b'ingeri zitandukanye harimo
abakora umuziki, abawukoze ndetse n'abakora mu nzego za Leta zifite aho zihuriye
n’umuziki. Bamwe mu bo twaganiriye harimo Hon
Bamporiki Edouard, Masamba Intore, Anita Pendo n'undi muhanzi utifuje ko izina
rye ryatangazwa ku bw'umutekano we.
1.
Hon. Bamporiki Edourd
Bamporiki Edourd ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco bivuze ko hari aho ahurira n'umuziki n'ubupfura
bw'abahanzi nyarwanda. Aganira na INYARWANDA, yavuze ko kuba uzwi bitavuze ko za
ndangagaciro zawe utagomba kuzitaho.
Mu magambo
ye yagize ati "Uko njye mbyumva ntabwo iyo umunyamuziki akoze amakosa
ayakoreshwa no kuba ari umunyamuziki, umunyamakosa ni umunyamakosa
n'umunyamuziki ni umunyamuziki, ni ibintu bitandukanye. Rero ntabwo umuziki
wakubuza gukora amakosa, umutimanama wawe utakubujije gukora icyaha impano yawe
ntabwo ariyo yabikubuza".
Yakomeje ati "Abanyempano
bagira intege nke nk'abandi bantu, mu banyempano habamo abanyembaraga nk'abandi
bantu, rero kwitiranya intege nke z'umuntu n'impano ye byaba ari amakosa akomeye. Icyakora iyo umuntu afite abamaze kumukurikira bitewe n'impano atangira
kubarinda kuvuga ngo abantu bafite ibyo bamwigiraho”.
Uyu
munyapolitiki yakojeme agira ati ”Abantu bankunda kandi bankurikirana nzirinda
kubateza ingorane bataza kunkurikira no mu bibi kuko buriya umuntu ugukurikira
hari igihe ibyo ukunda nawe atangira kubikunda aho rero umuntu wamaze kugira
abamukurikira benshi bitewe n'impano afite agomba gutangira inzira yo kuvuga
ngo n'abarinda nte ejo hatazagira ujya mu byo ndimo kubera ko ankunda".
Yasjoe agira
ati ”Ariko ubundi twabanza gufata umuntu nk'umuntu kurusha kumufata
nk'igitangaza kuko buriya ni umunyantege nke ashobora kugira intege nkeya.''
2.
Masamba Intore
Undi twaganiriye nawe ni umuhanga mu
muziki nyarwanda akaba na nyambere mu muziki wa gakondo, 'Masamba Intore' wa Sentore. Ni umuhanzi ubimazemo igihe kinini cyane, wabivukiyemo nk'uko
anabyivugira dore ko yagiye ku rubyiniro afite imyaka 6. Yahimbye indirimbo ye ya
mbere afite imyaka 13, akaba anakomora inganzo kuri Se na Sekuru bari abahanzi,
sekuru yitwaga Munzenze akaba yarazwi i Nyaruguru.
Mu kiganiro
na INYARWANDA, inzobere mu muziki w'u Rwanda, Masamba Intore yibajije niba koko hari icyo wakora udafite
ikinyabupfura - ibintu byumvikanisha ko ikinyabupfura ari ingenzi cyane kuko utagifite ntacyo wakora. Yagize ati ''Hari icyo wakora udafite ikinyabupfura? Waba
wararezwe he? Wahera he ukora ibintu wirengagije indangagaciro z'aho uturuka,
z'aho uvuka?''
3.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba
Anita Pendo
Anita Pendo
ni umunyamakuru w'imyidagaduro mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, ni umushyushyarugamba, ni umu Disk Joker ndetse yanagaragaye muri Primus Guma Guma Super Star nk’umushyushyarugamba n'ahandi hantu hatandukanye. Ni umwe
mu bantu bamenyereye umuziki cyane.
Uyu mubyeyi w'abana babiri yavuze ko ikinyabupfura ari umuntu ku giti cye n'uko ateye. Yagize ati ''Ni gute wambwira ngo umuziki n'ikinyabupfura birajyana, ikinyabupfura ni Personality y'umuntu n'uko ateye, n'uko yumva ibintu, n'ubwo hari ubwo abyiga ariko akenshi aba ari impano rero impano n'imico y'umuntu ntabwo bihura kenshi".
Ati "Ikinyabupfura
ni ikinyabupfura, n'umuziki ni umuziki. Ikinyabupfura ntaho kidafasha usibye no
kuba uri umuhanzi n'akazi ka buri munsi umuntu akora gasaba ikinyabupfura, rero
ntabwo numva impamvu hazamo abahanzi cyangwa umuhanzi.''
Mu gushaka
igisubizo niba umuziki ujyanirana n’ikinyabuphura, twaganiriye kandi
n'umuraperi ubimazemo igihe ariko utifuza ko amazina ye atangazwa aho yibanze
cyane ku myitwarire y'abahanzi.
Mu gihe uyu
muhanzi yaganiraga n’umunyamakuru agitagira yamwihanangirije amusaba kudatangaza amazina ye, aho yagize ati "Reka nkubwire Josh ukuri kwanjye. Simba nshaka kumvikana mvuga
ibintu runaka, mba nshaka ngo ibikorwa byanjye abe ari byo bimvugira kubera ko no
mu buzima busanzwe urabizi njye nditwararika kugira ngo abantu bandeberera
cyangwa bamfatiraho urugero bakomeze bampange ijisho”
Uyu muhanzi
ukora injyana ya Hip Hop yakomeje agira ati "Ihuriro ry'umuziki n'ikinyabupfura ni ibintu bijyana cyane kubera ko
ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi. Nkanjye maze imyaka igera kuri 12 muri uyu
muziki ntabwo ndafatirwa mu bintu runaka, si ukwiyemera ariko uko witwara
umunsi ku wundi bigira ingaruka ku buzima bwawe, rero icyo navuga ni
uko ikinyabupfura ari ngombwa cyane kandi utagifite n'uyu muziki dukoramo
nta terambere twaba dufite".
Nyuma y’ibi
bitekerezo by'abakora umuziki n’abafite aho bahuriye nawo,
biragarara ko umuziki utagira imyitwarire myiza ntaho wageze uwukora. Akenshi
abahanzi benshi ku Isi hari abakoresha ibiyobyabwenge byinshi bamwe bagafungwa, abandi ntibafatwe. Umuhanzi aba agomba kwibaza ingaruka
zo gukoresha ibiyobyabwenge n'uko yasiba icyuho mu gihe yabaye imbata yabyo.
Ubupfura ntabwo bureba abahanzi gusa, n’umuntu ukora ibindi bintu bisanzwe buramureba kandi abahanga benshi bavuga ko kugira amahame ugenderaho ndetse atabangamiye uwo ari wese bigira umumaro mu iterambere rya muntu.
TANGA IGITECYEREZO