RFL
Kigali

Umukobwa urwambaye benshi bibeshya ko yigurisha! Menya inkomoko y'urunigi rukunzwe kwambarwa n'igitsinagore ku maguru

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/04/2021 9:13
0


Urunigi rwambarwa ku maguru n'abagore ruzwi nka 'Gourmette' ni kimwe mu bintu abantu benshi bakunze kwibeshyaho dore ko bazi ko urwambara aba yigurisha. Sobanukirwa aho uru runigi rwavuye n'ubusobanuro bw'abagore barwambara.



Urunigi rwambarwa ku maguru abenshi barwita Gourmette, Anklet cyangwa se Bracelet de cheville mu ndimi z'amahanga. Kugeza ubu abantu benshi bibeshya ko uru runigi rwambarwa n'abagore cyangwa abakobwa b'indaya nyamara si ko bimeze.

Amateka y'urunigi abagore bambara ku maguru


Urunigi rwambarwa ku maguru n'igitsinagore rwaturutse mu Majyepfo ya Asia mu myaka 800 ishize. Mu majyepfo ya Asia barwita "Pattilu" cyangwa "Nupur". Abagore bo mu gihugu cya Egypt nabo bakaba ari bamwe mu bamamaje uru runigi dore ko bari mu ba mbere barwambaye mu gihe cya Predynastic Times aho hari mu myaka ya cyera.

Urunigi rwambarwa ku maguru rwakomeje gukwira hirya no hino ku isi, muri America rwahageze mu 1930 kugeza n'ubu ruri mu mitako abagore baho bakunze kwambara. Mu bihugu by'iburayi ho bafite umwihariko kuko uru runigi rwambarwa n'abagore n'abagabo.

Ese kwambara urunigi ku maguru bisobanuye iki?


-Mu myaka ya kera mu bihugu byo mu Majyepfo ya Asia abagore bambaraga uru runigi ku maguru yabo mu rwego rwo kwirinda imyuka mibi nk'uko imyizerere yabo yavugaga. Umugore waho yambaraga urunigi ku maguru ruriho amazina ye hamwe n'amagambo y'imitongero arinda imyuka mibi nk'uko babyizeraga.

-Mu gihugu cya Egypt mu myaka ya cyera abagore bambaraga urunigi ku maguru kugira ngo barangaze abagabo (attract men's attention) kuko urunigi rugenda rusakuza bityo iyo barwambaraga bagahita ku bagabo barabarangariraga cyane bityo bakaboneraho kubareshya.


-Mu gihugu cya Sri Lanka abagore bemerewe kwambara urunigi ku maguru ni abagore baturuka mu miryango ikize cyangwa umugore ufite umugabo w'umuyobozi ukomeye. Muri iki gihugu ntabwo abakobwa batarashaka bemerewe kurwambara.

-Kuva mu kinyejana cya 20 ubusobanuro bw'urunigi rwambarwa n'abagore ku maguru bwahinduye ubusobanuro uko ibihe byagiye bihinduka. Urunigi rwatangiye kugaragara nk'imideli igezweho ku buryo umugore wese yarwambara hatagombeye ubusobanuro buhambaye uretse kugendana n'ibigezweho.

-Kwambara urunigi ku maguru kw'abari n'abategarugori bimaze kuba ikintu kigezweho dore ko abarwambara usanga ari abagendana n'ibigezweho cyangwa urwambara akaba ari uko arukunze. Ibi ntibivuze ko umukobwa urwambaye yigurisha.

Ese uru runigi rwambarwa ku kuhe kuguru?


Kuri ubu nta kuguru gutegetswe kwambaraho urunigi yaba ari ukuguru kw'iburyo cyangwa ukw'ibumoso hose hemerewe kwambarwaho uru runigi. Mu myaka ya cyera umugore iyo yabaga yarashatse yambaraga urunigi ku kuguru kw'iburyo naho utarashaka yarwambaraga ibumoso, ariko ibi byarahindutse kuko urunigi rwambarwa ku maguru yose.

Ese abagabo bemerewe kwambara urunigi ku maguru?


Abagabo nabo bemerewe kwambara urunigi ku maguru cyane cyane abagabo baturuka mu bihugu by'iburayi birimo u Bwongereza, Holland, Switzland na Romania. Abagabo bo muri ibi bihugu batangiye kwambara urunigi ku maguru mu 1978. Gusa n'ubwo abagabo bemerewe kurwambara siko abagabo bose babikunda kuko bigaragara nk'ibyagenewe abagore gusa.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND