RFL
Kigali

Ubukene buterwa no kubura amakuru: Ganza Didier uba muri Amerika ari guhugura abantu binyuze muri 'Podcast' ivuga ku bwonko n'iterambere rya muntu

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/04/2021 11:44
0


Ganza Didier ni umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye cyane nk’umubyinnyi ndetse wanashinze itsinda rya Sick City Entertainment ndetse akaba yaranakoze kuri Radio Contact Fm.



Ganza yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2009 agiye kwiga muri Kaminuza yitwa Full Sail University akurikira amasomo ajyanye na filime (kuyobora ikorwa rya filime no Kwandika filimi) abifatanyije n’andi masomo ajyanye no gushimisha abantu (Entertainment business).

Ganza Didier ni umugabo w'imyaka 32, ni umubyeyi w'abana babiri akaba ari n'umuyobozi w’ihuriro ryitwa SO Africa Entertainment rigizwe n’abanyafurika bakora ibintu bitandukanye birimo ubugeni, sinema, umuziki baba muri Amerika ndetse n’ahandi ku isi. Iri tsinda rifite intego yo gufasha urubyiruko rw’abanyafurika cyane cyane abahanzi gusakaza impano zarwo ku isi yose aho kugira ngo bahere iwabo gusa.

Ganza Didier ni umwe mu basore b'abahanga u Rwanda rufite cyane cyane mu biganiro atanga no mu mvugo ze, iyo muganiriye ntabwo ubura icyo ukuramo kandi kikakugirira akamaro. Uyu musore yatangiye kuvungura mu bumenyi afite abinyujie muri 'Podcast' ivuga ku bwonko igamije kwigisha urubyiruko rw'abanyafurika cyane cyane n'abakuru bose muri rusange.


Ganza amenyerewe cyane mu gutunganya amashusho y'abahanzi bakomeye ku isi

Ganza aganira na INYARWANDA yasobanuye ku bintu byinshi biri muri iyi 'Podcast' birimo ibyo umuntu ahura na byo kandi hari ubundi buryo ashobora kubihinduramo bikamugirira akamaro. Yanakomoje ku buzima bwe ubwo yageraga muri Amerika, ubuzima bushaririye yari abayemo ari umunywi w'inzoga utiyitaho n'uko byaje guhinduka inzoga akazivaho ubu akaba ari umwe mu batanga ubuhamya no kwigisha urubyiruko muri rusange abinyujije muri 'Podcast' izajya inyuraho buri wa mbere mu kiganiro kirambuye kirimo bimwe mu biri muri iyo Podcast. 

Yagize ati ''Natekereje iyi Podcast kugira ngo abanyarwanda benshi bamenye ko iri hano hanze bashobore kumva ibirimo. Ni Podcast izajya ivuga ku buzima cyane kubera ko abenshi muri twe bafite imyuga itandukanye nkanjye mfite umwaga nkora wa Logistics na Entertainment nkorana n'abantu benshi mu myidagaduro, mu buzima mbayeho imyaka 32 nasanze abantu bafite ikibazo mu kumenya uburyo bwo kubaho".

"Mu isi y’ukuri, abanyabwenge n’abantu bakora amakosa bakayigiraho. Mu ishuri abanyabwenge ni abadakora amakosa ariko abanyentsinzi muri ubu buzima ni ababaza ibibazo. Bahora biga, bahora bakura, bahora bisunika bigira imbere. Ahazaza hawe hagenwa n'ibyo ukora uyu munsi, si ibyo uzakora ejo. Ikiza cyo kugerageza ibintu bishya ugakora amakosa ni uko amakosa agucisha bugufi".

"Kandi abicishije bugufi biga byinshi kurusha abirasi n’abiyemezi. Mu ishuri twigishwa ko amakosa ari mabi tukanayahanirwa. Ariko mu by'ukuri abantu twigira ku makosa dukora. Twiga kugenda tugwa, tutaguye ntitwagenda. Ayo ni amagambo y'ubwenge ari mu ri iyi 'Podcast'".


Ganza yakomeje agira ati ''Yego twese tubaho turahumeka dukora uko dushoboye kugira ngo ubuzima bukomeze bisanzwe, ariko ugasanga abantu benshi cyane cyane muri ibi bihe bya guma mu rugo cyangwa se iki cyorezo cyugarije isi abantu batazi uburyo bwo kwitwara muri iki kibazo tutari tuzi".

"Rero impamvu natangiye iyi Podcast ni uko nanjye mu myaka ishize natangiye kwiga ku buzima kurusha umwuga wanjye. Umwuga biroroshye ushobora kuba uwuzi cyane uri umuhanga mu byo ukora. Ku bwanjye aho nari ngeze ndi umuhanga mu byo nkora kandi mbikora neza ariko nasanze y'uko kutitwara neza bituma ntashobora gukora neza nk'uko njyewe mbyifuza".

Yunzemo ati "Cyangwa ugasanga uwo mwuga uri kugenda neza ariko ubuzima bwawe bundi hanze y'ibyo ukora ibintu bitari shyashya. rero Podcast nayikoze kugira ngo abantu bamenye uburyo bwo kwitwara mu bibazo no kumenya ibintu bihari no kumenya ibintu byagufasha gushobora kunyura mu bihe bikomeye".

Yagarutse ku bintu nyamukuru yibanzeho muri iyi Podcast ye, ati "Iyi Podcast ikintu izaba ivuga kurusha ibindi ni ibintu byerekeye ubwonko, ni ibintu byerekeye imyitozo, byerekeye gutekereza cyane n'ibindi byinshi nzajya ngenda nunguka nkagenda nsangira n'abantu buri ku wambere".

"Abantu benshi ni abahanga mu byo bakora, iyo ugiye ukavugana n'umuntu akakubwira ko ari umuhanga mu byo akora ukabyemera ukamwubaha n'uwo mwuga niyo waba warawuhisemo ariko akenshi ugasanga hari ikindi gice mu buzima bwabo hari ibindi bintu bitari kugenda neza rero aho niho nshaka kwibanda cyane yaba ari mu rubyiruko kugira ngo nduhugure ndwereke ko mu gihe nta mafaranga ahari cyangwa nta buryo buhari ni ubuhe bwenge ufite wakoresha mugihe udafite bwo kubona ayo mafaranga kugira ngo ushobore gutera intambwe mu buzima".


Ganza ajya afata umwanya agatekereza ku bintu byahindura ubuzima bwawe

Ati "Ariko hejuru yo kugenda nkavuga ngenyine kuri buri ngigo zitandukanye nzajya ntumira abantu bashoboye kunyura mu buzima bakamamara bagatera imbere, bakabona amafaranga cyangwa bakabona amahoro, ari abantu nanjye mfatiraho urugero mu buzima bwanjye abo bantu nzajya nicarana nabo tugirane ikiganiro ndikumwe nabo".

"Hanyuma amateka yabo abashe kwigisha no gufasha abantu bakurikiranye iyo Podcast kandi nawe ushobora kuyumva uri no kunyura mu bibazo abo bantu bigeze kunyuramo kubera ko njyewe mu buzima bwanjye cyangwa ubungubu uko mbona ibintu nzi y'uko ubukene buterwa no kubura amakuru".

Ati "Iyo udafite amakuru ubukene buroroshye kukugeraho kuko iyo udafite amakuru ntabwo umenya y'uko amafaranga yinjira, ntabwo umenya uko ugomba kuyabika, ntabwo umenya uko ugomba kuteganyiriza buri kimwe ngo ushobore kubaka ubukire. Ugasanga akenshi niyo abantu baguye ku mafaranga ukisanga nko mu myaka 10 cyangwa mu kwezi ugasanga ayo mafaranga wakoreye nta hantu uyafite".


Yakomeje ati "Ugasanga warayakoresheje ugura ibintu utari ukeneye kugira ngo wemeze abantu udakunda ugasanga ni bwo buryo twashyizwemo abanyafurika kugira ngo dukunde kwerekana ko dukomeye turenze. Kubera ko iyo umuntu yashyizwe mu gice cyo kwamburwa uburenganzira bwe nk'umwirabura n'utabona uburyo bwo kwizigamira, ntubone uburyo bwo kubona ubutaka cyangwa ngo ubone amakuru y'ukuntu ushobora kwita kuri ibyo bintu cyangwa kwiteganyiriza".

"Iyo ibyo byose babigutwaye ntubone uburyo bwo kubyitaho ibyo bintu bizava mu ntoki zawe bigende byongere bigwe mu ntoki z'umuntu ugutoteza n'undi wese uhora akuyobora atakwifuriza iterambere. Rero ntangiye iyi Podcast ni uburyo bwo kuvugana n'urubyiruko rw'abanyafurika cyane cyane abantu b'urungano rwanjye, abanduta n'abari inyuma yanjye ni ukugira ngo mbahe amakuru njyewe ntashoboye kugira igihe ntarindi mu Rwanda".

Ganza ati "Iyo ugeze muri Amerika usanga hari ibintu byinshi twebwe twari turi muri Afurika hari amakuru menshi tutigeze tubona kuko tutari dufite ubushobozi bwo kuyasobanukirwa mu kinyarwanda. Ntabwo ahari mu rurimi rw'ikinyarwanda ugasanga noneho Afurika iri gukomeza irwana n'ubukene tutazi aho ubwo bukene butangirira ariho ubwonko bw'umuntu, imitekereze y'umuntu noneho iyo bibaye rusange ugasanga abantu miliyoni 5, miliyoni 60 bose batekereza kimwe usanga noneho ibintu byose muri rusange mu bantu ari bimwe".

"Akamaro nshaka kwerekana muri iyi Podcast, nshaka ngo dusangira amakuru nanjye ndi kugwaho kuko nanjye ndacyari umunyeshuri nta muntu ndi kwigisha ahubwo nanjye ndigusangira ibyo ndikugwaho, byaba ari ibyo nasomye byaba ari ibyo nkora ubwanjye mu buzima bwanjye noneho nkabishyira kuri Podcast nkavugana n'abantu kugirango bamenye imbara bafite".

Aho ushobora gusanga 'Podcast' zahindura ubuzima bwawe      

Ati "Imbaraga dufite buriya nta kindi ni ubwonko gusa. Iyo utemera ikintu nk'urugero iyo haje ikibazo cy'amafaranga hari abantu benshi bakeka ko y'uko umuntu agomba gukorera amafaranga menshi, rero iyo udakoreye amafaranga menshi ubwo nyine biba bivuze y'uko nta mafaranga ufite ariko ikibazo si amafaranga ahubwo ni ugukoresha amafaranga ufite. Amafaranga ahari ni ubuhe buryo uri kuyakoresha kugira ngo mu myaka 10 iryo dorari rimwe rizavemo miliyoni imwe. Rero ni cyo iyi Podcast izakora ariko kugira ngo ugire iyi myitwarire ntabwo ugomba kureba ku mafaranga ahubwo ugomba kureba ku bwonko".

Didier Ganza ati "Iyo myitwarire nayo ni ubwonko kubera ko iyo utabashije kwita ku bwonko bwawe n'ubuzima bukuzungurutse ntabwo uzashobora kubwitaho bizaba bikomeye. Ayo mafaranga ntuzashobora kuyabika, uzagira umubano mubi n'abantu uvuga ko ukunda, uzabona ibyo wifuza udashobora kubibona. Nshaka kukwereka icyo iyi Podcast yanjye izakora mu myaka ijana izaza aho buri wa mbere nzajya nsohora agace (Episode) izajya ivuga ku bintu by'ubwonko, imyitozo, gutekereza ku kintu ukagifataho umwanya, gukomeza kwibwira ibintu byiza no kwihangana mu buzima ku buryo mu gihe urakaye uburyo uri byitwaremo muri ubwo burakari bwawe utagomba kubishyira ku bandi".

Ati "Wenda nguhaye urugero kuri njyewe iyo ikintu cyambabazaga ku kazi wenda akazi gakomeye cyane uwo munsi nari ndi muri ba bantu ku buryo ibyambabaje nabituraga abandi, byaba ari umuntu uri kunsebya muri resitora ugasanga buri munsi ikintu kimwe cyambabaje ku kazi ndigushakisha abantu ndibuture umujinya".


Ganza ni umubyeyi w'abana babiri

"None ubu aho mpagaze aha mfite ubushobozi bwo kumenya ko ikintu cyambabaje ariko ntabwo nkemerera y'uko kiri buve aho cyambabarije. Ndakora cyane ku buryo icyo kintu ngishyira inyuma nzi ko cyabaye ariko ntikivange mu byo ngomba gukora. Kuko akenshi iyo urebye ibintu bihagarika abantu benshi bahagarikwa n'ibintu byinshi, duhagarikwa n'ibintu byinshi, ni ibintu by'uburakari. Iyo dufite ibintu bitari byiza mu mutwe usanga bijya mu nzira y'ibyiza dushaka gukora. Ugasanga umuntu arashaka nk'akazi ariko ugasanga imitekerereze ye itajyanye n'ibyo ari gushaka". 


Ganza yiruka ibirometero 20 ku munsi

Ati "Ugasanga uri gushaka nk'akazi ariko umunsi wose uvuga ubukene. Rero Podcast yanjye nari nabanje gusohora Episode ebyiri mpereye ku yitwa The Stuggle ivuga y'uko ugomba gukunda ububabare, ububabare buza mu buryo bwinshi. Nanyuze mu buzima bubi cyane nkigera muri Amerika ntazi ngo imyitwarire yose nk'uko nayivuze haruguru iranyemerere kwitwararika mu kazi, kubona amafaranga yo ndayacunga gute, nugarijwe n'ibintu byinshi birimo ubukene ubujiji ntazi ngo niba iki kimbayeho ndakitwaramo gute nkajya mu bintu by'inzoga binshira ahantu hakomeye".

"Ibintu byansabye kwitwararika no guhindura imitekerereze kubera ko ubu sinkinywa inzoga niruka byibuze ibirometero 20 ku munsi urumva ubuzima bwarahindutse cyane". Ganza yavuze ko hari inshuti ze zagiye zibura ubuzima kandi bari bafitanye imishinga itandukanye. Yavuze ko yavutse mu muryango nta kintu yari abuze kubera ko ababyeyi be bamujyanye mu mashuri meza, bamwitagaho bikomeye ariko yaburaga amakuru kandi kubura amakuru mu buzima biba ari ikintu gikomeye.

Ganza agira uruhare mu ifatwa ry'amashusho y'abahanzi

Ganza yavuze ko iyo udatwaye ubwonko bwawe, ubwonko bwawe bwo buragutwara. Hari inama agira abanyafrika, ati "Ubukire bwa Amerika buhera ku bantu n'ubwo atari bose, rero natwe dushyize hamwe nk'abanyafurika tugakora ikintu kizima abantu bazabashya gukurikira iyi Podcast bazasobanukirwa kurushaho birambuye".

                                  BIMWE MU BIKORWA BYA GANZA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND