RFL
Kigali

William Mensah ukinira Ghana yasinyiye Mukura yiha umukoro wo kuyihesha igikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/04/2021 16:35
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Ghana, Mensah William Opoku, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport, yiha umukoro wo kuyihesha igikombe cya shampiyona no kuyigeza kure mu mikino nyafurika.



Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumweru gishize, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Mata 2021.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Mukura yatangaje ko yasinyishije rutahizamu mushya, inamuha ikaze.

Yagize iti “Tunejejwe no kubamenyesha ko MUKURA VSL yamaze gusinyisha umukinnyi w' imbere ukomoka muri Ghana witwa Mensah William OPOKU, tumwifurije ikaze”.

Nyuma yo gusinyira Mukura, William yavuze ko azanwe no guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse no kuyigeza kure mu mikino nyafurika (CAF Champions League na Confederation Cup).

William Opoku w'imyaka 25 y'amavuko, yari amaze hafi umwaka mu ikipe ya Asanti kotoko yo muri Ghana ari naho avuka.

William yamenyekanye cyane mu ikipe ya Karela United yakiniye imyaka 4, ayikinira imikino 72 atsindamo ibitego 47 byanatumye ahamagarwa mu ikipe y'igihugu ya kabiri ya Ghana, amaze gukinira imikino 5 atsindamo ibitego 2.

Uyu musore wavukiye mu gace ka Sekondo Takoradi ubundi yari kuza mu ikipe ya Mukura mu ntangiriro z'ukwa Gatatu ariko bihurirana n'uko isoko ry'abakinnyi mu Rwanda ryari rifunze, byatumye atizwa mu ikipe ya Liberty Professionals FC, ariko bashyiramo ingingo ivuga ko igihe cyose azashakira kugenda nta kizamutangira nk'uko Umujyanama we Nduwayezu Emmy Fire yabitangarije InyaRwanda.com.

Mukura iri kwitegura imikino ya shampiyona izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021, mu mukino izaba yasuwe na Sunrise FC bari kumwe mu itsinda rya 4, hamwe na Marine ndetse na Espoir FC.

Rutahizamu Mensah yasinyiye Mukura amasezerano y'imyaka ibiri

Mensah yakiniye amakipe akomeye yo muri Ghana

Mensah akinira ikipe y'igihugu ya Ghana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND