Niheza Deborah na Umutoni Cynthia mu bahatanira ikamba mu irushanwa rishyize imbere ubukerarugendo n'umuco bya Afrika

Imyidagaduro - 27/04/2021 4:18 PM
Share:
Niheza Deborah na Umutoni Cynthia mu bahatanira ikamba mu irushanwa rishyize imbere ubukerarugendo n'umuco bya Afrika

Irushanwa rya Miss Eloquent Africa ryitabirwa n'abakobwa bo mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika riri kuba ku nshuro ya kane. Ni irushanwa ribera muri Nigeria mu mujyi wa Lagos rikaba rifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo n'umuco bya Afrika. Iryo muri uyu mwaka, rihatanyemo abanyarwandakazi babiri; Niheza Deborah na Umutoni Cynthia.

Abakobwa 49 niba bari mu cyiciro kibanziriza icya nyuma - ni ukuvuga ko bari muri Semi-Final, aho kuri ubu hari kuba amatora yo gutoranyamo abakobwa 25 bazakomeza mu cyiciro cya nyuma (Final). Ni amatora ari kubera ku rubuga rw'iri rushanwa ari rwo www.misseloquentafrica.com. Final izaba mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka. Kugeza ubu umukobwa uri imbere mu majwi ni uwitwa Nlemchukwu Kumenchristi Ifechukwu wo muri Nigeria ufite amajwi 2,897.

KANDA HANO UTORE DEBORAH NA CYNTHIA MURI MISS ELOQUENT AFRICA

Umutoni Cynthia wo mu Rwanda nawe ari mu bafite amajwi menshi aho afite 1087 naho mugenzi we Niheza Deborah afite amajwi 690. Nk'uko bombi babitangaza, bakeneye inkunga ya buri munyarwanda kugira ngo bakomeze kwitwara neza muri iri rushanwa rishyize imbere guteza imbere ubukerarugendo n'umuco bya Africa. Uzegukana iri rushanwa, azahembwa ibihumbi bibiri by'amadorali y'Amerika, imodoka anabe 'Brand Ambassadors' waryo.

UMUTONI Cynthia ni bwo bwa mbere yitabiriye amarushanwa y'ubwiza


UMUTONI Cynthia umunyarwandakazi uri mu bahatanira ikamba rya Miss Eloquent Africa, afite imyaka 22 y'amavuko, akaba atuye mu Nyakabanda. Yasozereje amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire de Musambira, ubu akaba ari muri Kaminuza ya UTB. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Cynthia winjiye mu bucuruzi, yavuze ko yifuza gufasha imfubyi. Ati "Mfite inzozi zo kuzaba business woman nkaba naranabitangiye, ikirenze no gufasha abana b'imfubyi cyane ni cyo nifuza".

Asobanura impamvu yitabiriye irushanwa rya Miss Eloquent Africa, yagize ati: Ni iry'abali muri rusanze, naryitabiriye, nakurikiranye ibyo bakora nkabona ni sawa, nta rindi rushanwa nditabira". Avuga ko aramutse atwaye iri rushanwa byamufasha kwagura imishinga ye, ati "Nditwaye byamfasha kwagura imishinga mfite, ndumva byaba ari ni ishema kuri njye ndetse n'igihugu".

UMUTONI Cynthia arasaba abanyarwanda kumushyigikira hamwe na mugezi we Niheza Deborah. Yasabye abakobwa bagenzi be kujya bitabira iri rushanwa. ati "Icyo nasaba abanyarwanda ni ukudushyigikira, so ndetse nsaba n'abali muri rusange kujya naryo baryitabira, byaba ari ishema umunyarwandakazi yegukanye ririya kamba hari igihe tuba tuzi ko ibintu hari abo byahariwe kandi buri wese ku ruhande rwe ashoboye".

Niheza Deborah witabiriye Miss Rwanda nawe ari guhatanira ikamba muri Miss Eloquent Africa


Niheza Deborah w'imyaka 21 y'amavuko, utuye ku Kabeza mu mujyi wa Kigali, amenyereye amarushanwa y'ubwiza dore ko yanitabiye irushanwa rya Miss Rwanda. Avuka mu muryango w’abana bane (abahungu batatu n'umukobwa umwe), we akaba ari uwa gatatu. Ati "Nagiriwe umugisha wo kuba nyifite ababyeyi bombi". Yiga muri Mount Kenya University mu bijyanye n'ubucuruzi 'Business management'.

Aganira na InyaRwanda.com, yatubwiye inzozi ze, ati "Mfite inzozi zo kuzaba umu Business woman w'icyitegererezo ku bamfatiraho urugero". Ni umwe mu bakobwa bari gushakishwamo abakobwa 25 bazajya mu mwiherero (Boot camp). Yavuze ko kuba iri rushanwa rishingiye cyane mu guteza imbere ubukerarugendo n’umuco bya Africa, bizamufasha guteza imbere umuco n'ubukerarugendo by’u Rwanda.

Yongeyeho ati "Ikindi byamfasha kwiteza imbere na sosiyete ndimo muri rusange". Mu gihe Final y'iri rushanwa izaba muri Nyakanga 2021, Niheza Deborah yunze mu rya mugenzi we Umutoni Cynthia asaba abanyarwanda inkunga yo kumutora. Ati "Icyo nasaba abanyarwanda ni ukunshyigikira ndetse no kuntora uciye ku rubuga rwa Miss Eloquent Africa (misseloquentafrica.com/vote) ugakurikiza amabwiriza.

Niheza Deborah yifuza kuzaba umucuruzi w'icyitegererezo

Umutoni Cynthia avuga ko atwaye iri rushanwa byamufasha mu nzozi afite


Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka, amafaranga ibihumbi bibiri by'amadorali anabe Ambasaderi w'iri rushanwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...