Umusore w'imyaka 18 y'amavuko witwa Mushefu Diuve wavukiye mu Rwanda mu nkambi ya Gihembe ariko ababyeyi be bakaba bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusinyira ikipe yitwa Upstate Lonestar Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya New York.
Mushefu Diuve yavutse mu 2002, ababyeyi be bakaba bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace k'i Masisi. Kuri ari kubarizwa muri Amerika muri Leta ya New York mu mujyi wa Syracuse. Ubwo yatangiraga gukina umupira w'amaguru yeterwaga imbaraga na mukuru we witwa Senateri Faustin wa Mugunga. Yamuhatiraga gukunda umupira bityo akazagera ku nzozi yifuza.
Kuri ubu Mushefu Diuve ukina hagati yasinyishijwe n'ikipe yo muri New York yitwa FC Upstate Lonestar, akaba yayisinyiye imyaka itanu (5). Intumbero ye mu mupira w'amaguru ni ukugera kure agateza imbere umugabane wa Africa n'igihugu cyamubyaye cya DRC. Arashimira cyane Senateur Faustin udahwema kumuba hafi muri byose bityo akaba avuga ko 'ejo he ari heza'.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mushefu Diuve wavukiye mu Rwanda agakurira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagezemo afite imyaka 5 y'amavuko, yavuze ko yifuza kuzakinira ikipe ya FC Barcelona imwe mu makipe akomeye ku Isi mu mupira w'amaguru. Ati "Nifuza cyane kuzakinira FC Barcelona".
Kuba yaravukiye mu Rwanda, akaba yarakuriye muri Amerika, ariko ababyeyi be bakaba bakomoka muri Kongo, avuga ko igihugu cyose cyazamwegera mbere kikamusaba ko yagikinira hagati ya DRC, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yacyemerera. Ati "Igihugu cyose cyanyifuza nagikinira kabisa ariko amahirwe menshi ni ugukinira USA kuko niho mfitiye ubwenegihugu".
Mushefu wavukiye mu Rwanda yifuza kuzakinira FC Barcelona
Mushefu w'imyaka 18 yasinyishijwe n'ikipe yo muri Amerika mu gihe cy'imyaka 5
TANGA IGITECYEREZO