Mu maboko ya polisi ubu harimo umuhanzi w’icyamamare unafite izina riremeye mu njyana ya Hip-Hop witwa Jay Polly. Mu byaha akurikiranyweho harimo n’ibiyobyabwenge. Si ubwa mbere atawe muri yombi kimwe n'uko atariwe nyenyeri imurikira rubanda (Superstar) ya mbere itawe muri yombi.
Bamwe igisubizo batanga ni “si umuhanzi wenyine ufungwa”! Nibyo
ariko burya gufungwa ku muhanzi binyuranye
n'undi kuko we ni inyeyeri imurikira rubanda. Kuba byagarukwaho bishingira ku kuba
aba azwi na benshi, akunzwe kandi hari abo ahagarariye n'abamufatiraho urugero.
Mu bo ahagarariye harimo igihugu kuko ibyo akora biri mu
byambuka umupaka bikazenguruka ku isi hose by’umwihariko abo aba yarigaruriye
imitima bitewe n’ibihangano bye. Ikindi ni uko imyidagaduro y’u Rwanda ikwiye
kubungwabungwa kuko ni nkingi ubukungu n’ubuzima bw’igihugu bushingiyeho.
Iyi nkingi ifite gukomeza kubakwa mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo ibashe gutunga benshi kandi neza. Urugero rumwe tekereza ku buzima butagira
umuziki, umwe udashobora kwira utumvise cyeretse ufite uburwayi. Urwa kabiri
umuziki ubaye utariho tekereza umubare w'ababa batagira akazi uhereye
ku bawukora, abawutunganya, abacuruza ibyuma bawumviramo, ababambika n'abandi.
Erega umuziki unakomatanije byinshi birimo kwamamaza imyambarire,
ikoranabuhanga rigezweho, mu buzima busanzwe, ubuvuzi, imyigire, ubukungu
n’ubukangurambaga kuri gahunda zinyuranye ni n'umuti w’indwara zinyuranye cyane
izibasira ubwonko.
Mu mikorerwe y’umuziki nyirizina
Kenshi iyo uganiriye n’umuntu ukora umuziki ibijyanye n’ubutumwa buba mu bakobwa bambaye hafi y’ubusa mu mashusho afatwa mu ndirimbo bazunguza ikibuno bakubwira ko bicuruza kuko ari byo abantu bakunda.
Ntibinyurana cyane n’igisubizo batanga iyo ubabajije ku bijyanye
n’amagambo bakoresha arimo ay'ibishegu (Amagambo asa nazimijemo ariko yerecyeranye n’ibikorwa by’urukozasoni ubusambanyi).
Kimwe n’amashusho agaragaza abahanzi batumura itabi banywa
inzoga kuko naho bakubwira ko ari ugukurura abantu, kwishimisha no gushimisha ababa
babakunda n’ibindi bisa nko kwirengera mu byo umuntu yakwita amafuti.
Nk'ubu uyu muraperi nawe umubajije yakubwira ko ubuzima
bugaragara mu mashusho y’abahanzi nyarwanda ntaho buhuriye n’ubuzima busanzwe.
Uwo nta wundi ni TUYISHIMIRE Joshua mwene Nsabimana Pierre na Mukarubayiza
Marienne wavutse ku itariki ya 05 Nyakanga 1988.
Umuraperi w’icyamamare mu muziki nyarwanda ukunze gufatirwa
mu bikorwa bitari byiza bigashegesha imitima y’abafana be. Ku myaka ye 33 akaba
yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’inshuro zitari nke harimo iyababaje benshi
yo kuya 04 Kanama 2018 ubwo yarwanaga n’umugore akamukura amenyo.
Mu masaha atari macye ashize ni bwo iyi inkuru ibabaje yageze
ku bakunzi b’umuziki nyarwanda ko Jay Polly yatawe muri yombi ibidakwiye inyenyeri imurikira rubanda (Superstar), ijisho rya benshi aho
yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo gikomeje gushegesha isi.
Ikindi akurikiranyweho ni ugukoresha urumogi ikiyobyabwenge kidashobora
gufasha umuntu habe na gato kuba yatera imbere kitafasha umuziki nyarwanda
kurenga umutaru. Ibindi basanze iwe ni imiti ya Puturi ifasha abagabo kwijajara
mu bikorwa byo gutera akabariro, ni imiti idakwiriye gukoreshwa n’umuntu
ugifite imbaraga kuko aba yuje imirindi ya kigabo.
Siwe wenyine mu bakora umuziki bamaze gufungwa bafatiwe mu bikorwa bamamaza mu mashusho y’indirimbo bakora, nyamara basobanuzwa icyo baba bashaka kugaragaza igisubizo kikaza kidafatika kugeza ubu.
Umuziki nyarwanda ugezeeho nturamara imyaka makumyabiri nyamara abantu usanga bashaka kwirukanka cyane ngo bawugeze mu ruhando mpuzamahanga, nibyo kuko birashoboka dushingiye ku ijambo ry’umuherwe kabuhariwe Elon Musk wavuze ijambo nkangurabwenge ko umuntu akwiriye kubaho aharanira ko ibyagakozwe mu myaka icumi byakagiye mu mezi atandatu. Ni ukuvuga ko ukwiye kubaho uharanira icyakwihutisha iterambere ryawe ariko na none si byose tubonye tuba dukwiye gutora.
Kwidagadura ni ngombwa ariko iyo bikoranywe ubwenge burimo kumenya ko izo njyana zumvwa none mu Rwanda zirimo injyana HipHop, RnB, Pop, Regae, n’izindi dushaka gukora nk'uko aho zikomoka zikorwa nta myaka makumyabiri zimaze mu Rwanda mu gihe aho handi zirengeje amajana.
Hakwiriye gukorwa umuziki utangiza ubuzima kandi ufite
umwimerere wawo, umwimerere ni ya myitwarire iboneye ikwiye kuranga abawukora, abawumva n'abifuza kuwukora kuko burya igikorwa cyose ukoreye ku gihe,
ukagikorana umurava n’ubupfura kikugeza ku byiza bitagira ingano. Bityo rero
kubaka umuziki n’uruganda rw’imyidagaduro biboneye aho ubirimo yumva ko hari
abamufatiraho urugero bamukunda akwiye kwigengesera.
Jay Polly ari mu maboko ya Polisi
TANGA IGITECYEREZO