Kigali

Alyn Sano yasezerewe mu irushanwa The Voice Afrique, ashima uko yashyigikiwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2021 9:03
0


Ijoro rya tariki 25 Mata 2021, ryashyize akadomo ku rugendo rw’umuhanzikazi Alyn Sano mu irushanwa ry’umuziki rya The Voice Afriqwe riri kuba ku nshuro ya Gatatu.



Ryabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu ku isaha ya Saa tanu zo mu Rwanda, hari saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire aho iri rushanwa riri kubera kubera icyorezo cya Covid-19, kuko ryagombaga kubera muri Afurika y’Epfo. 

Ni irushanwa ryari rikurikiwe n’umubare munini, ryatambukaga imbona nkubone kuri Televiziyo ya Vox Africa, ndetse buri munyempano uhatanye muri iri rushanwa yari yahawe amatike 20 yo gutumira abo ashaka bitabira iri rushanwa.

Alyn Sano ntiyabashije kuboneka mu bahanzi bajya mu cyiciro cya cyuma guhatanira ibihembo. Ni nyuma y’uko ahigitswe n’umusore witwa Foganne ukomoka mu gihugu cya Togo.

Ubwo byatangazwaga ko ariwe ukomeje mu cyiciro cya nyuma, uyu musore yarambaraye hasi ashima Imana n’abantu bamushyigikiye kugira ngo ahagere.

Iri rushanwa ryari rihatanyemo abahanzi bari bashyizwe mu makipe atatu:

Ikipe ya mbere yatojwe n’umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka Charlotte, Dipanda, yari igizwe n’umuhanzi Myndri waririmbye indirimbo ‘Magnou Mako’ y’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Ismael Isaac;

Umuhanzi Gyovanni waririmbye indirimbo ‘Monvura’ ya Nathi n’umuhanzi Harmonie Tears waririmbye indirimbo ‘Kuliko Jana’ y’itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya.

Muri iri tsinda Gyovanni waririmbye indirimbo ‘Monvura’ ya Nathi niwe wabashije gutsinda agera mu cyiciro cya cyuma cy’iri rushanwa rizasozwa tariki 01 Gicurasi 2021. 

Myndri waririmbye indirimbo ‘Magnou Mako’ y’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Ismael Isaac

Umuhanzi Gyovanni waririmbye indirimbo ‘Monvura’ ya Nathi  

Harmonie Tears waririmbye indirimbo ‘Kuliko Jana’ y’itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya             

Ikipe yatojwe na Hiro Le Coq uri mu Kanama Nkemurampaka niyo yari itahiwe. Yari igizwe n’umuhanzikazi Alyn Sano, Foganne wo muri Togo ndetse na Miss Audy wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire ari nacyo cyakiriye iri rushanwa riri kuba mu buryo budasanzwe kubera Covid-19.

Foganne wo muri Togo yabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘Knight of God’ y’umuhanzi Bebi Philippe, akurikirwa na Alyn Sano waririmbye indirimbo ‘My Love is Love’ y’umuhanzikazi Whitney Houston afatiraho urugero.

Alyn Sano yagaragaje ubuhanga budasanzwe abifashijwemo n’itsinda ry’abana baririmbyi babiri bamufashije ku rubyiniro.

Byanatumye, Youssoupha uri mu kanama Nkemuramapaka avuga ko iyo ataza kuba afite abahanzi yatoje, Alyn Sano yakamufasha mu ba mbere.

Miss Audy wo muri Côte d’Ivoire niwe wari ugezweho. Uyu muhanzikazi yagaragaje imbaraga aririmba indirimbo ‘Give it all’ y’umuhanzi Maitre Gims uzwi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa no kutagaragaza mu maso he.

 

Foganne Atsou aririmba indirimbo ‘Knight of God’ y’umuhanzi Bebi Philippe

Alyn Sano yaririmbye indirimbo ‘My Love is Love’ ya Whitney Houston 

Miss Audy yaririmbye indirimbo ‘Give it all’ y’umuhanzi Maitre Gims  

Muri iri tsinda hakomeje, Foganne wo muri Togo, Alyn Sano asezererwa uko.

Hiro Le Coq wabatoje yababwiye kudacika intege mu muziki wabo, ahubwo bagaharanira kubyaza umusaruro impano yabo. Ndetse abibutsa ko ari abahanga Isi izarangamira.

Yihanganishije kandi Foganne umaze iminsi mike apfushije umubyeyi we.

Nyuma yo kudakomeza mu irushanwa, Alyn Sano yashimye buri wese wamushyigikiye muri iri rushanwa, avuga ko byari iby’agaciro kanini guhagararira u Rwanda.

Itsinda ryatojwe n’umuraperi wo muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo, Youssoupha nibo bari batahiwe.

Habanje Lady Shine waririmbye indirimbo ‘Kafoul Maya’ ya Tabuley Rocherau, akurikirwa na Kessi waririmbye indirimbo ‘Sere te tame’ ya Monique Seka, hasoza Christian Saar waririmbye indirimbo ‘African Queen’ ya 2Baba.

Muri iri tsinda hakomeje Lady Shine waririmbye indirimbo ‘Kafoul Maya’ ya Tabuley Rocherau.

Lady Shine yaririmbye indirimbo ‘Kafoul Maya’ ya Tabuley Rocherau 

Kessi yaririmbye indirimbo ‘Sere te tame’ ya Monique Seka

Christian Saar yaririmbye indirimbo ‘African Queen’ ya 2Baba 

Ikipe y’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Louka Kanza ryigaragaje.

Mathilde Toussaint niwe wabanje kuririmba aririmba indirimbo ‘I Think’ ya Amadou’ na Mariam, akurikirwa na Diyanne Adam’s waririmbye indirimbo ‘Il n’est jamais trop tard ya Tchana Pierre, haheruka Carine Sen waririmbye indirimbo ‘Micka’ ya Teeyah.

Carine Sen niwe wabashije gutsinda agera mu cyiciro cya nyuma

Diyanne Adam’s yaririmbye indirimbo ‘Il n’est jamais trop tard ya Tchana Pierre

 

Carine Sen yaririmbye indirimbo ‘Micka’ ya Teeyah

 

Mathilde Toussaint aririmba indirimbo ‘I Think’ ya Amadou’ na Mariam  

Iri rushanwa ryari risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo ryimurirwa muri Côte d'Ivoire kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Iri rushanwa ryagombaga kuba ryararangiye mu 2020, abaritegura bakomwa mu nkokora na Covid-19.

Irushanwa ryitabiriwe n’abagera ku 100 bagiye basezererwa mu byiciro bitandukanye. Biteganyijwe ko abageze mu cyiciro cya nyuma buri umwe azaririmba indirimbo imwe, imbere y’akanama nkemurampaka.

Uzegukana The Voice Afrique azahembwa amafaranga no gukorerwa indirimbo imwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu 2016, ari nabwo iri rushanwa ryatangizwaga kumugaragaro ryegukanwe na Pamela wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gihe mu 2017 ryegukanywe na Victoire Biaku wo muri Togo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND