Kigali

'Mureke dushyigikire umukobwa wacu Alyn Sano ufite ijwi ryo mu ijuru" Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/04/2021 17:58
0


Mu gihe umuhanzikazi Alyn Sano ari mu gihugu cya Cote d’Ivoire mu marushanwa ya 'The Voice Afrique Francophone' aho ageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi Final) kiba kuri uyu wa Gatandatu saa tanu z'ijoro za hano i Kigali, Ambasaderi w' u Rwanda mu Buholandi arasaba Abanyarwanda n'abandi kumutera ingabo mu bitugu.



Abahanzi bahatanye muri iri rushanwa bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo ari byo ‘Blind’ iki cyiciro umuhanzikazi Alyn Sano yarakirenze kubera ko abagize Akanama Nkemurampaka bamwemeje nk'umuhanga mu miririmbire.

Muri Mutarama 2020 Abanyarwanda batandatu barimo Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano bahagurutse i Kigali bajya muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya 'The Voice Afrique Francophone'. Kuri ubu hakaba hasigayemo umunyarwanda umwe rukumbi Alyn Sano ukeneye gushyigikirwa.

Gutora biratangira iri rushanwa rifunguye kuri uyu wa Gatandatu saa tanu z'ijoro. Ku muntu uri mu Rwanda ushaka guha amahirwe Alyn Sano, gutora ni ukohereza ijambo 'V1' kuri +2250768070607.


Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olvier Nduhungirehe yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter akangurira Abanyarwanda gushyigikira umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano abonana impano itangaje ndetse n'ijwi yagereranyije n'iry'Abamalayika bo mu ijuru. Yagize ati: "Iherezo rya The Voice Afrique riraba kuri uyu mugoroba i Abidjan, Côte d'Ivoire. Reka dushyigikire uwacu Alyn Sano umukobwa ufite ijwi ryo mu ijuru (nk'iry'Abamalayika).









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND