Ni kenshi cyane umugore ashobora kumara imyaka myinshi ategereje urubyaro byaranze, akiheba, agasenga nabyo bikanga, akajya mu bapfumu kureba ko yarozwe bakamurya amafaranga y'ubusa, burya ni isaha y'Imana iba itaragera nk'uko umugore wahangayitse imyaka 15 ategereje urubyaro yarubonye.
Umugore n'umugabo bo muri Nigeria bari bamaze imya 15 bibaza niba bazabona urubyaro, bari barihebye batanakibitekereza na gato ko bazabyara. Umugore witwa Chinyere Nwokike, yaje kubwira umugabo we ko atwite umugabo amwima amatwi azi ko bitabaho n'ubwo abaganga bari barabyemeje.
Ibyishimo byatangiye kuza ku mpande zombi, haba ku mugabo, Chika Nwokike n'umugore we. Inkuru ya LindaIkejibl itangaza ko ubu ari ibihe bidasanzwe kuri aba bombi batewe no kwibaruka abana 4, abahungu babiri n'abakobwa babiri. Muri Nigeria hakunze kugaragara abagore benshi bibaruka abana benshi igihe kimwe (impanga).
Yabyaye nyuma y'imyaka 15 yari ategereje urubyaro
TANGA IGITECYEREZO