RFL
Kigali

Abafana ba Schalke 04 bakubise banakomeretsa abakinnyi babaziza kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2021 13:57
0


Nyuma y’imyaka 30 ikipe ya Schalke yasubiye mu cyiciro cya kabiri mu Budage nyuma yo gutsindwa na Arminia Bielefeld 1-0, byatumye abafana b’iyi kipe barakara cyane maze umukino urangiye badukira abakinnyi barabakubita ndetse bamwe barakomereka.



Abafana ba Schalke 04 bari hagati ya 500-600, ntibanyuzwe n’uburyo ikipe yabo yitwaye imbere ya Arminia Bielefeld kuko byatumye basubira mu cyiciro cya kabiri, maze bitura abakinnyi kubakubita ndetse bikaba bivugwa ko bane mu bakubiswe bakomeretse.

Umukino ukimara kurangira, aba bafana bategerereje imodoka yari itwaye abakinnyi kuri Veltins Arena, maze bakimara gusohoka barabadukira babatera amagi ari nako babasatira barabakubita, abandi bakwira imishwaro bariruka.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abakinnyi ba Schalke biruka bahunga abafana benshi barimo babakubita. Bane mu bakinnyi ba Schalke bakomeretse cyane ubwo baterwaga amagi na za Fireworks n’abafana bari bashaka kubagirira nabi.

Polisi yo mu gace ka Gelsenkirchen iyi kipe ya Schalke iherereyemo, yavuze ko bari biteze ko abafana bashobora kuza kwitwara nabi ariko batari bazi ko baza gukorera abakinnyi urugomo nk’urwo bagaragaje.

Matthias Buscher uyobora Polisi yo muri ako gace yagize ati “Twari twiteze ko itsinda ry’abafana bari kugaragariza umujinya abakinnyi ikipe igarutse kuri stade, icyakora habaye urugomo rukabije”.

Mu itangazo Schalke yashyize hanze yamaganye urwo rugomo kandi yemeza ko ishyigikiye abatoza.

yagize iti “Nubwo uburakari n’umujinya byumvikana kubera ko twagiye mu cyiciro cya kabiri, ariko ikipe ntiyakwihanganira ubugome bwo ku mubiri bwakorewe abakinnyi n’abatoza”.

Polisi yo mu gace iyi kipe ibarizwamo yatangaje ko ikomeje gukora iperereza kuri urwo rugomo, ku buryo uwabigizemo uruhare wese azabiryozwa.

Abakinnyi ba Schalke bahuye n'uruva gusenya ubwo bamaraga gusubira mu cyiciro cya kabiri mu mukino wabaye ku wa kabiri

Schalke yatsinzwe igitego 1-0, isubira mu cyiciro cya kabiri yaherukagamo mu myaka 30 ishize

Abakinnyi ba Schalke bakubiswe n'abafana


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND