RFL
Kigali

Ubururu n’umweru iteka ryose! Ibikubiye mu butumwa bwa Raul Gonzalez kuri Schalke 04 yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 30

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2021 12:12
0


Nyuma yo gutsindwa na Arminia Bielefeld ku wa kabiri 1-0 muri shampiyona y’u Budage, bidasubirwaho ikipe ya Schalke 04 yahise isubira mu cyiciro cya kabiri yaherukagamo mu myaka 30, ibi byatumye umunyabigwi Raul Gonzalez Blanco wayikiniye ndetse akayubakiramo amateka akomeye yohereza ubutumwa byihanganisha.



Uyu mugabo utoza ikipe y’abakiri bato ya Real Madrid ‘Castilla’ yakiniye Schalke imyaka ibiri, guhera mu 2010-2012 ubwo yari avuye muri Real Madrid, atsinda ibitego 40 ndetse anatanga imipira 21 yavuyemo ibitego.

Nyuma yuko iyi kipe iherereye mu mujyi wa Gelsenkirchen imanutse mu cyiciro cya kabiri, Raul Gonzalez yoherereje abari abakoresha be, abakinnyi ndetse n’abafana b’iyi kipe ubutumwa bubihanganisha.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram Raul yagize ati “Turagukunda. Ubururu n’umweru iteka ryose”.

Raul ni umwe mu banyabigwi ikipe ya Schalke yagize mu mateka, kuko yayifashijekwegukana ibikombe bitandukanye birimo DFB Pokal na DFL-Supercup mu mwaka w’imikino wa 2010/11 ndetse anafasha iyi kipe kugera muri ½ cya UEFA Champions League.

Mu myaka itatu ishize, Schalke yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Budage ariko magingo aya yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri, ibintu bitashimishije abakunzi b’iyi kipe byatumye basagarira abakinnyi barabakubita.

Raul Gonzalez yegukanye ibikombe bitandukanye muri Schalke 04

Raul yohereje ubutumwa bwihanganisha Schalke yasubiye mu cyiciro cya kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND