RFL
Kigali

Patient Bizimana yahishuye ko Masamba ariwe wishyuriye itike y'indege umwe mu bahanzi yatumiye muri Easter Celebration

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2021 10:41
0


Umuramyi w’umwanditsi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Masamba Intore ariwe wishyuriye itike y’indege umuhanzi Alka Mbumba yatumiye mu gitaramo cya Ester Celebration cyo muri Mata 2019.



Easter Celebration ni ibitaramo bitegurwa na Patient Bizimana mu rwego rwo kwiziha umunsi Mukuru wa Pasika. Yatangiye kubitegura kuva mu 2015, bizamura izina rye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

Ibi bitaramo amaze kubikorera ahantu hatandukanye muri Kigali ndetse hari n’ibyo yakoreye ku ivuko rye mu karere ka Rubavu. Yabitumiyemo Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana; Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), Appolinaire wo mu Burundi n’abandi.

Easter Celebration ikoranya Abakirisitu babarizwa mu bihumbi. Gitangira kwamamaza kuva muri Gashyantare kugera muri Mata ari nabwo kiba. Bitewe na Covid-19, Easter Celebration ya 2020 na 2021 ntiyabaye.

Tariki 21 Mata 2019 umunsi Abakristo bo ku Isi yose bizihizaho Pasika (Izuka rya Yesu), muri Kigali habereye igitaramo gikomeye cya Pasika gitegurwa buri mwaka na Patient Bizimana. Ni igitaramo cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground.

Muri iki gitaramo cya Pasika, Patient Bizimana yari ari kumwe na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa uzwi mu ndirimbo 'Fanda Nayo', Gaby Irene Kamanzi, Simon Kabera, Redemption Voice itsinda ryaturutse i Burundi, Shekinah worship team ya ERC Masoro, Arsene Tuyi, Sam Rwibasira na Healing worship team.

Muri aba bahanzi baririmbye mu gitaramo cy'uyu mwaka, Simon Kabera na Sam Rwibasira ni bo baririmbye mu buryo butunguranye dore ko batigeze bagaragazwa kuri 'affiche’ rusange y'iki gitaramo.

Mu kiganiro ‘Sunday Night’ cya Isango Star, Patient Bizimana yahuriyemo na Masamba intore, yahishuye ko Masamba ariwe wishyuririye itike y’indege Alka Mbumba kugira ngo aze gutaramira mu Rwanda kuri Pasika.

Uyu muhanzi yavuze ko ari ibintu byamukoze ku mutima, avuga ko ari byiza gushima umuntu akiriho. Ati “Ngize amahirwe yo guhura na Masamba turi ku indangururamajwi imwe. Reka mbivuge rwose Masamba urabizi ko nkwita Mukuru wanjye ariko ndashaka kumushimira. Uretse kuba mukunda hari ikintu cyanshaka kumushimira.”

Yakomeje agira ati “Njyewe asanzwe amfasha uretse no kungira inama… Hari ikintu yamfashije gikora ku mutima wanjye. Ni gacye abahanzi bafashanya, ubushize ubwo nari mfite igitaramo kuri Pasika umuhanzi nazanye niwe wandihiye itike yiwe y’indege. Ni ikintu cyakoze ku mutima wanjye.”

Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA ko Masamba ari umubyeyi we mu muziki wamushyigikiye kuva atangiye urugendo rw’umuziki, kandi witabira ibitaramo byose ategura yishuye.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba Masamba yarishyuriye itike y’indege yo kuza mu Rwanda no gusubira muri Congo kwa Alka Mbumba, byamworoheye mu mitegurire n’imigendekere y’igitaramo cye.

Masamba avuga ko akunda kandi akurikirana umuziki wa Patient Bizimana. Ko iyo ubukwe bwe bubera muri Amerika yari kumutungura akabwitabira.

Patient Bizimana yashimye byihariye Masamba wishyuriye itike y’indege Alka Mbumba yatumiye muri Easter Celebration

Masamba yavuze ko akunda kandi akurikirana umuziki w’abaramyi barimo Patient Bizimana

Patient Bizimana n'umuhanzi Appolinaire [Ubanza Ibumoso] baherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Ineza' bakoranye

Mu 2019, Patient Bizimana yakoze igitaramo gikomeye yatumiyemo Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INEZA' YA APPOLINAIRE NA PATIENT BIZIMANA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND