Umunyarwanda ati ”Abasangiye ubusa bitana ibisambo”. Abahanzi nyarwanda bagera kuri 3 bamaze gusesa amasezerano n’ibigo byareberaga inyungu zabo mu gihe kitagera ku minsi 5. Guhera kuri Amalon watandukanye na Dj Pius, Queen Cha watandukanye na The Mane na Fireman watandukanye na Tacona Records.
Ese ni iki kibiri inyuma? Ni inde wunguka, ni inde uhomba?. Umuziki
nyarwanda uri ahantu tutakwita heza dore ko benshi mu bawukora ubukungu butifashe
neza ndetse harimo n'abo bivugwa ko kubona amaramuko biri kuba ingumi.
Icyorezo cya
Covid-19 kimaze iminsi igera kuri 403 kigeze
mu gihugu cy’u Rwanda kuva umuntu wa mbere yagaragara mu Rwanda kuwa 13 Werurwe
2020, ibikorwa bihuza abantu byarahagaze ari naho harimo ibitaramo abahanzi
bakoraga basusurutsa abakunzi babo. Aha ni naho umubare munini w'abahanzi wakuraga amaramuko
dore ko benshi kubyaza umusaruro ibihangano bakoresheje ikoranabuhanga batari basobanukirwa uko
bikorwa neza!
Ku rundi
ruhande abahanzi benshi mu minsi yashize bari bamaze gusa n'abihuuza n’abashoramali
babaga babategerejemo inyungu ndetse no kuzamura umuziki wabo ukagera ku rwego
rwiza. Kuri uyu munsi ariko abahanzi n’ibi bigo birebera inyungu zabo bari
gutandukana ku bwinshi. Abandi benshi bikoranaga ku giti cyabo nabo barahagaze bakaba bari guhozwa ku nkeke n’abakunzi babo, ibintu bifatwa nk'aho
aba bakunzi b'abahanzi bameze nk'abari gushaka gukama ibimasa kubera amikoro macye aba bahanzi bafite.
Ese ni izihe nzira umuhanzi yabonamo
amafaranga muri iyi minsi?
Hirya no hino ku Isi abahanzi benshi bari kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bacuruza indirimbo zabo ku mbuga zitandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, muri ubu buryo bwo gucuruza umuziki harimo ubuzwi nka Music streaming ndetse hakaza no kugurisha ku mbuga nsakazamashusho arizo zihatswe na Youtube ya Google,inc.
Ku rundi ruhande, Abahanzi
bo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ndetse n’ikoranabuhanga rikiri
kwishakisha birasa n'ibigoye, gusa abazi ubwenge bafashe iya mbere ndetse ntabwo
babayeho nabi cyane!
Mu mu minsi
ishize umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yasinyanye amasezerano na Mziki yo
kumucururiza indirimbo ahabwa akayabo kagera kuri miliyari 5 Rwf ibi akaba
abicyesha gukora ubutagoheka dore ko byagorana kubona ukwezi kwirenze nta
gikorwa kiremereye akoze yaba indirimbo nshya cyangwa igitaramo.
Ikindi ni uko
abahanzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere bajya bakora indirimbo bafite
intego y’isoko mpuzamahanga kurusha ibihugu batuyemo. Uhise wibaza uti “Bazaba batahagije n'isoko ryo mu bihugu batuyemo bagere kuri
mpuzamahanga?”
Ku muhanzi
ushaka guhora mu mitwe y'abakunzi be bimusaba gukora cyane! Urugero ku bahanzi
ba hano muri Africa bahora ku isonga, bijya bigorana ko yamara ukwezi nta
ndirimbo n'imwe cyangwa iyo agaragayemo y’undi muhanzi.
Gusa hano mu
Rwanda si uko bimeze, abahanzi benshi twakwita ko ari ibikomerezwa bazi ko gukora
neza ari ugukora indirimbo imwe mu mezi 3 cyangwa 4, nyamara ibi bituma benshi
bamwibagirwa ndetse bikadindiza Isoko ry’ibiraka yakabonye mu kwamamariza
abafite ibikorwa.
Ese uwaburira hamwe ntiyabonera ahandi? Ni ikihe kibazo gituma abahanzi n’ababacungira inyungu bikomeje kuzamba?
Umunyarwanda
w’umuhanga yaragize ati ”Abasangiye ubusa bitana ibisambo”, benshi mu bahanzi bari
gutandukana n’ababarebera inyungu z’umuziki wabo kubera ikibazo cy’ubukungu
kitameze neza ndetse abandi hari abatari kumvikana bitewe n’imyitwarire y’abahanzi.
Mu buryo
busanzwe kandi buzwi bwakoreshejwe n’ibihugu byageze kure ni uko kugira ngo
umuziki ukure ugere kure, abawukora bahuza imbaraga kandi bakagira
intumbero yo kubaka ibintu biramba.
Mu kiganiro
twagiranye n’umwe mu bakora itangazamakuru mu Rwanda utifuje ko amazina ye
atangazwa yagize ati ”Umuziki nta gihe n’iki
na kimwe uzigera ugera aho abakunzi bawo bifuza ko ugera mu gihe abahanzi,
abanyamakuru, aba producers na Labels bitari gukora”.
Yunzemo agira
ati ”Ubu abanyamakuru benshi bari gukora
mu gisata cya Showbiz benshi ntabyo bazi neza, bamwe muri bo ni ugushaka amaramuko
ndetse n’ababizi bahora bacengana n'abahanzi bityo bigatuma umuziki ukomeza kuba
igikuri”
Ese ni izihe ngaruka zizava mu kutumvikana
hagati y’abakora umuziki?
Ku ruhande rw’umuhanzi,
azahomba cyane cyangwa yunguke bitewe n’umuhate! Gusa nanone ntawavuga ko guhuza
amaboko bifite icyo bimariye umuziki nyarwanda. Hari abahanzi bagiye
batandukana n'abarebera inyungu zabo nyuma baza gutera imbere, gusa hari n'abandi
batandukanye nabo biza kubabyarira kugenda biguru ntege.
Ubu wibajije ibyo Christopher Muneza arimo nyuma yo kuva muri Kina Music byakuyobera, kwibaza iherezo rya Charly na Nina nyuma yo kuva mu maboko ya Manager Muyoboke Alex niba ari ryiza waba umeze nk'uri gusetsa imikara. Hari benshi bagiye batandukana na Label bikarangira bakomeje aho twavugamo nka Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ukunze gutazirwa 'Munyakazi' nyuma yo kuva muri Super Level yateye intambwe igaragarira buri wese.
Itsinda 'Charly na Nina' hamwe n'uwahoze ari umujyanama wabo
Abarimo Amalon watandukanye na 1k Entertainment, Queen Cha watandukanye na The Mane na Fireman watandukanye na Tacona bari bamaranye amezi 8 imukoreshereje indirimbo 1 gusa, ese twitege iki kuri aba bahanzi?. Aba bose barashoboye wenda reka turebe ko hari icyo bazaha abakunzi babo babategereje ku ruhando rwa muzika nziza kandi ibanyuze.
TANGA IGITECYEREZO