RFL
Kigali

Agahinda n’urwibutso Ingabire Pascaline afite ku mwana we witabye Imana amaze umunsi n’amasaha 14

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2021 15:50
1


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Ingabire Pascaline uzwi kandi nka Samantha, yandikanye agahinda kadashira agaragaza ishavu yatewe n’urupfu rw’umwana we w’umukobwa wari umaze umunsi umwe n’amasaha 14, avuga ko azahora azirikana ibihe byiza yagiranye nawe akimutwite.



Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru. Uyu mwana w’umukobwa wavukiye amezi arindwi yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021.

Ingabire Pascaline yifashishije WhatsApp avuga ko mu bibi no mu byiza abantu bakwiye guhora bashima Imana, kuko imigambi y’Imana ihora ari myiza ku bwoko bwayo.

Yashimye Imana yamutije umwana we mu gihe cy’umunsi umwe n’amasaha 14. Kuko yanezerewe nk’abandi babyeyi bibarutse mu gihe azirikana ko hari abandi ‘batabasha kubibona’.

Uyu mubyeyi yifurije iruhuko ridashira umwana we yise Saro Thea Maella. Avuga ko azahora amukunda, kandi ko anezezwa n’ibihe bagiranye akimutwite.

Ingabire yavuze ko azahora aryoherwa n’umunezero "nagiraga iyo nakumvaga ukina mu nda” n’umunezero yagiraga iyo yabaga ari kumuganiriza ari mu nda ‘utari bunsubize.’

Ingabire Pascaline yavuze ko azabaho iteka anezezwa n’uko uhuje umunsi w’amavuko n’umwana we.

Avuga kandi ko azahora anezezwa n’amasaha make yabashije kubona ubwiza bw’umwana. Ati “Ikiruta byose nzahora nezezwa n’uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge. Uzahora uri Urukundo rwa Mama.”

Umwana wa Ingabire Pascaline azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 mu irimbi rya Rusororo.

Saa 10 ni ukujya gufata umubiri (CHUK), saa 10h:30’-11h00’ kujya Rusororo, 11h30’ isengesho, 11h45’ gushyingura, 13h00 gukaraba mu rugo (Kicukiro) naho 13h30 Umukuru w’Umuryango azavuga ijambo.

Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.

Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.

Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n’inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

Yakinnye kandi muri filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”, “Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye agira ijambo rikomeye.

Iyi filime yamusigiye ikintu kinini “Kuko yampaye izina n’uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera”.

Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n’Ikinamico. Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico “Isano”. Niwe wa mbere wakoze filime z’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline yavuze ko azahora azirikana ubuzima yabanyemo n’umwana akimutwite n’umunsi umwe n’amasaha 14 bamaranye

Agahinda ka Ingabire Pascaline wapfushije umwana wari umaze umunsi umwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Don Mumbelios2 years ago
    Yoooooh disi ka Maella karihuse peeeee ••••••••Imana ushobora byose ikomeze umuryango wawe kandi ukomere ushikame wa mugani Niyo izi ibyiza byose n'ibibi ducamo. Komera Imana izagushumbusha akandi ka Paella kandi byakire nshuti... Ihangane mamy birababaza ariko bibaho kubera impamvu.





Inyarwanda BACKGROUND