RFL
Kigali

Mrs World 2020 nyuma yo gutabwa muri yombi kubera urugomo yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/04/2021 14:28
0


Ni nyuma y'amakuru yashimangiraga ko Mrs World 2020, Caroline Jurie yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we wari wambitswe ikamba nk’umusimbuye ku mwanya wa Mrs World, yeguye ku nshingano ze nyuma yo kuva muri gereza.



Caroline Jurie yakoreye urugomo mugenzi we Pushpika De Silva wari wambitswe ikamba, byabaye mu marushanwa yo gushaka umugore mwiza cyane ku Isi (Mrs World) yitabirwa gusa n’abagore bafite abagabo. Ni irushanwa ritandukanye na Miss World kuko yo yitabirwa n'abakobwa batarashaka ndetse bataranabyara aho baba bashakisha umukobwa mwiza.


Iyi mihango ya Mrs World ibera mu murwa mukuru wa Sri Lanka. Pushpika De Silva  yakomeretse ubwo yamburwaga ikamba ku gahato niko kujya kwa muganga, uwamukomerekeje Caroline arafungwa. Kuri ubu Caroline Jurie, yeguye ku mirimo ye. Umuryango uyobora aya marushanwa wavuze ko Jurie yatawe muri yombi arekurwa by'agateganyo, icyemezo cyo gusezera  ku bushake cyafashwe na Caroline ubwe.


Ubwo Jurie yamburaga ikamba ku gahato De Silva avuga ko atarikwiye kubera ngo yaba yaratandukanye n'umugabo we

Uwatsinze amarushanwa ya Mrs Sri Lanka, Pushpika De Silva, akomeje kwatsa umuriro no gutanga ikirego kuri Jurie asaba ko yakomeza agafungwa kuko yamusebeje.


Caroline Jurie yeguye ku mirimo ye nka Mrs World 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND