RFL
Kigali

Amateka ya Gen. Mahmud Idriss Déby Itno wasimbuye se akaba ayoboye inzibacyuho izamara amezi 18

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2021 13:56
1


Muto mu myaka, mukuru mu bikorwa, General-Major Mahmud ibn Idriss Déby Itno, benshi bazi nka Mahamat Kaka uyoboye igihugu cya Tchad yavutse mu 1984 akaba ari umuhungu wa Perezida wa Tchad Marishali Idris Deby Itno watabarutse ku itariki ya 20 Mata 2020 aguye aho urugamba rwambikaniye mu Majyaruguru y’igihugu cye.



Gen.Mahmud ibn Idris Deby Itno, ni we uyoboye Leta iyobowe n’igisirikare cy’ingabo z’igihugu cya Tchad. Kuva byatangazwa ko se Marishali Idris yitabye Imana kuwa 20 Mata 2021, niwe uri gukora no kuzuza inshingano zose zirebana n’umukuru w’igihugu.

Mahmud Deby w’imyaka 37, yatangiriye amasomo ya gisirikare mu ishuri rya ‘Joint Grouping’ mu gihugu cy’ibisekuru n’ababyeyi be cya Tchad. Akomereza imyitozo n’amasomo ya gisiririkare mu gihugu cy’u Bufaranga, mu ishuri rya gisirikare ryo mu gace ka Aix-en Provence. Akimara gusoza yahise yoherezwa kuba umwe mu bayobozi bakuru b’ishuri ry'aba ofisiye, bidatinze agirwa umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutekano w’igihugu cya ‘SERS’.

Intambara ya mbere yarwanye ni Iyo muri Mata mu mwaka wa 2006 afite imyaka 22 yonyine, ubwo inyeshyamba zateraga umurwa mukuru wa Tchad, N’Djamena. Nyuma aza kugirwa umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo zishinzwe imyitwarire n’iyubahirizamategeko mu gisirikare.

Yahise azamurwa ashyirwa ku ipeti rya Majoro, hadaciyeho iminsi myinshi aza gutangira kujya ayobora intambara ingabo z’igihugu zahanganagamo n’inyeshyamba. Urugero ni mu mwaka wa 2009 muri Gicurasi ubwo yayobora igitero zimusiga ingabo z’igihugu cya Tchad, zagabye kuri UFR inyeshyamba zari zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Tchad bakazigwa gitumo, zikaraswa bikomeye.

Intsinzi n’ibigwi yari amaze kubaka byatumye agirirwa icyizere, yoherezwa mu mwaka wa 2013 nk’umuyobozi wungirije w’ingabo, zari ziyobowe na Jenerali Oumar Bikimo zagiye gutanga umusada mu gihugu cya Mali.

Ubwe yayoboye abasirikare bagaba igitero gikomeye ku nyeshyamba zari zarigize ntatsimburwa mu Majayaruguru y’igihugu cya Mali mu misozi ya Adrar al-lfoghas. Inyeshyamba bazirasa urufaya barazitsinda karahava, n'ubwo urwo rugamba rwapfiriyemo abasore ba Tchad bagera kuri 26 barimo na Abdel Aziz Hassane umuyobozi w’ingabo zitabazwa aho rukomeye za Tchad, Special Forces.

Yahise agirwa umuyobozi mukuru w'abasirikare bahoraga bahanganye n’inyeshyamba mu Majyaruguru ya Tchad, byongeye akaba ari nawe wari ukuriye ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida Marishali Idris. Kuva urupfu rwa se rwatangazwa, bikanemezwa ko byakozwe n’inyeshyamba za FACT kuwa 20 Mata 2021, byahise bitangazwa ko ariwe ugomba kuyobora akanama k'abasirikare cumi n’abatanu nawe arimo bagiye kuyobora igihugu.

Mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho Gen. Kaka akaba ariwe ugiye gukomeza ibikorwa byari byaratangijwe na se birimo no guhashya inyeshyamba zirimo n’izivuganye se, ubwo ibijyanye n’inshingano z’umukuru w’igihugu cya Tchad zikaba ziri mu biganza by’amaraso ya Marishali Idris - Ibiganza by’umuhungu we Jenerali Mahamat Kaka. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha kevin2 years ago
    kwandika ubufaransa ngo ni ubufaranga kwelii!??? GS mwakoze kutugezaho amateka yuwo mwana njye ndabona nawe nagenda nabi bari bumwisasire





Inyarwanda BACKGROUND