RFL
Kigali

Mukansanga Salima, Umunyarwanda rukumbi uzasifura imikino Olempike y’i Tokyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2021 10:51
0


Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempike 2021 iteganyijwe kuzabera i Tokyo mu Buyapani muri Nyakanga.



Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryavuze ko Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazayobora imikino Olempike izakinwa iminsi 15.

Salima niwe musifuzi rukumbi w’umunyarwanda uzasifura mu mikino Olempike y’i Tokyo mu Buyapani 2021.

Uko bukeye n’uko bwije, uyu munyarwandakazi agenda azamuka ku rwego rushimishije, dore ko yanemejwe na FIFA nk’umwe mu bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na New Zealand mu 2023.

Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira tariki ya 23 Nyakanga 2021, rikazarangira tariki ya 08 Kanama 2021. Iyi mikino yagombaga kuba hagati ya tariki ya 24 Kamena na 9 Kanama 2020, ariko irasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze umwaka urenga cyugarije abatuye Isi.

Mukansanga Salima niwe munyarwanda wenyine uzasifura imikino Olempike

Salima ari mu basifuzi bayoboya igikombe cy'Isi cy'abagore cya 2023





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND