RFL
Kigali

Emmanuel izina ry’umuhungu urangwa no guceceka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/04/2021 9:56
1


Kuri wowe wahawe izina rya Emmanuel menya aho ryakomotse.



Emmanuel ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko, mu giheburayo ( Hebrew) ku izina Immanu’el risobanura ngo "Imana iri kumwe natwe".

Iri zina rizwi cyane muri Bibiliya aho mu isezerano rya kera Yozefu yabwiwe kwita umwana Mariya azabyara izina Emmanuel. Hari aho uzasanga bandika Manuel naho ahandi bakandika Manoel.

Bimwe mu biranga ba Emmanuel

Ni umuntu urangwa n’ubwitonzi, aba acecetse, akunda gutemberera ahantu nyaburanga.

Akora ibintu yitonze, ntabwo ahubuka cyangwa ngo agire umuvuduko, akora kimwe kimwe yitonze cyarangira agatangira ikindi.

Ni wa muntu ubona ibintu mbere y’uko biba, yifitemo kureba kure. Ni umuntu ucisha make ariko uzi kuganira, ushobora gutekereza ko atazi kuvuga cyane ariko muri we aba ari intyoza n’ubwo atabigaragaza inyuma.

Ni umuntu utagendera ku muco, icyo abona ari ngombwa kuri we aragikora atitaye kuri za kirazira

Ni umuntu utibabarira iyo yakoze ikosa aba yumva yahemutse bikamushavuza.
Emmanuel ariko ntabwo ari shyashya nubwo yitonda ariko agira kwikunda cyane,arikubira kandi agira n’ishyari.

Mu rukundo yitwara neza, aba abirimo rwose kandi ashimisha inshuti ye.
Yishimira ubuzima abayemo bwose, uko bwaba bumeze kose.

Ni umuntu utazi guhisha amarangamutima kandi yumva ari uko bigomba kugenda.

Ni umuntu ureba kure kandi w’umuhanga , gukora ubucuruzi biramuhira ntapfa guhomba.

Src:www.nameberrycom






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYODUSENGA Claudine1 month ago
    Ibyo nibyo rwosr





Inyarwanda BACKGROUND