RFL
Kigali

Amagambo yavuzwe na Niyitegeka Félicité uri mu Ntwari z’Igihugu yakozwemo indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2021 10:24
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Iyambonye Arcade yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ijambo ry’Ubutwari’ igizwe n’amagambo Intwari Niyitegeka Félicité yivugiye ubwe.



Iyambonye Arcade asohoye iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo yise ‘Uwahiriwe’ ivuga ubutwari bwa Felisita Niyitegaka, kuva mu buto bwe kugeza yishwe n’interahamwe kuya 21 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, azira guhisha no gucikisha bamwe mu Batutsi bahigwaga.

Iyi ndirimbo ‘Ijambo ry’Ubutwari’ yasohotse igizwe n’amagambo Niyitegeka Félicité yivugiye ubwe ku munsi wa nyuma ubwo Interahamwe zabateraga zigiye kubatwara zibakuye ahazwi nko kuri St Pierre (Ni hafi y’Umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC) ngo zijye kubicira ahiswe kuri ‘Komine Ruje’ we n’abo yari asigaranye, ni nyuma y’uko abandi yari yamaze kubacikishiriza muri Zaïre (RDC).

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IJAMBO RY'UBUTWARI' YA IYAMBONYE ARCADE

Iyambonye Arcade yabwiye INYARWANDA ko yahimbye iyi ndirimbo kugira ngo afashe buri wese utaragize amahirwe yo kuyumva Niyitegeka Félicité ayavuga. Ati “Nyuma yo kumva ubuhamya bunyuranye numvise ko kubitangira atari ibintu byamutunguye. Yabanje kubimana uko ashoboye kandi inshuro nyinshi.”

Yakomeje ati “Amagambo yavugaga muri icyo gihe rero yari akomeye cyane mbese ukabona ko ibyo akora abizi. Ibyo avuga abihagazeho. Ni amagambo yankoze ku mutima numva ngomba kuyakoresha mu ndirimbo izumvwa n’abatarabashije kumva ubwo buhamya.”

Iyambonye Arcade ni umwe mu bagize Urunana rw'inshuti za Niyitegeka Félicité. Ni umuririmbyi n'umunyamuziki muri Chorale Christus Regnat yo muri Paruwasi Regina Pacis.

Yavuze ko afite intego yo kurushaho kumenyekanisha ubutwari n'ubumuntu bya Niyitegeka Félicité ku isi hose binyuze mu nyandiko no mu biganiro bigamije kurandura amacakubiri ayari yo yose mu bantu.

Iyi ndirimbo igizwe n'ibintu bitatu by'ingenzi. Amagambo Niyitegeka Félicité ubwe yivugiye mu mwimerere wayo. Ayo ni amagambo yahurijweho mu buhamya bwatanzwe n'Abarokotse ubwo bwicanyi, bari kumwe nawe ku munsi wa nyuma.

Abenshi baracyariho na n'ubu. Ni amagambo Felisita yavugaga agamije gukomeza Abatutsi bahigwaga ndetse n'ayo yasubizaga interahamwe azibwira ko nta mpamvu n'imwe ihari yo kwica Abatutsi kuko nta cyaha bari bafite usibye kuzira uko bavutse...ko ari abantu nk'abandi.

Hari n'ibimenyetso mvugo Niyitegeka Félicité yakoraga cyangwa se indoro yarebanaga (agahinda, umubabaro...) byerekanaga ko bifite icyo bibwiye abamurebaga kandi koko ubutumwa yabahaga bakabwumva kimwe. Ibi nabyo byahinduwe mu magambo.

Muri iyi ndirimbo, harimo amagambo y'umubarankuru kugira ngo ahe umurongo ibyavuzwe bityo bibashe gusobanukira ababyumva mu mwimerere w'uko byagenze.

Igice cya nyuma cy’iyi ndirimbo kigizwe n'umwanzuro ugaragaza isomo abantu bagomba gukura muri icyo gikorwa cy'ubumuntu ndengakamere Niyitegeka Félicité yagaragaje bikamugeza ku rupfu kandi yari afite amahitamo asesuye yo kuba yahitamo kubaho akareka abahigwaga bagapfa bonyine kuko we ntiyari mu bahigwaga.

Iyambonye Arcade yakoze indirimbo ku magambo Niyitegeka Félicité yavuze mu minsi ye ya nyuma abwira abari bamuhungiyeho ndetse n’ayo yabwiye abicanyi yanga kwitandukanya n’abahigwaga


Niyitegeka Félicité ni umwe mu Babikira wo mu muryango w’abafasha b’ubutumwa wagizwe Intwari y’Igihugu kubera uruhare yagaragaje mu kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IJAMBO RY'UBUTWARI' Y'UMUHANZI IYAMBONYE ARCADE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND