Abanyarwanda batatu bari batsindiye amatike yo kujya kureba umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium binyuze muri poromosiyo za SKOL, bishimiye gushumbushwa amafaranga nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse ingendo bikabagora kujya mu Bwongereza.
Taliki 18
Ukuboza 2018 ni bwo ikipe ikomeye yo mu Bwongereza “Arsenal FC“ ibinyujije ku
rubuga rwayo rwa internet, yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire
n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd.
Nyuma yaho
gato, muri Mutarama 2019, mu kiganiro uruganda rwa SKOL rwagiranye
n’abanyamakuru habayeho gusobanura ibyerekeranye n’amasezerano y’imikoranire
hagati yarwo n’ikipe ya Arsenal FC.
Mu
byasobanuwe icyo gihe harimo uburyo abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL bazajya
babona amahirwe yo kujya kureba imikino ya Arsenal binyuze muri tombora zari
bujye zitegurwa na SKOL.
Nyuma haje gutangira ibikorwa bihuza SKOL n’abafana ba Arsenal aho uru ruganda rwateguraga ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana imikino ya Arsenal.
Ku ikubitiro
hateguwe igikorwa bise “SKOL-ARSENAL Coaching Clinic” aho abatoza ba Arsenal
baje guhura abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu
Sports, Mukura VS, AS Kigali, Police FC ndetse na Rayon Sports ari nayo yari
yakiriye iki gikorwa.
Mu muhango wo gusoza icyo gikorwa nibwo habayeho tombola yatanze amahirwe ku bafana ba Arsenal yo gutsindira itike yo kujya kureba umukino wayo mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.
Abanyamahirwe
babiri batsindiye ayo matike icyo gihe ni Ndayambaje Jean Marie Vianney na
Bikorimana Jean Claude usanzwe uzwi ku izina rya Wanyanza.
Nyuma yaho
SKOL yateguye ikindi gikorwa cyo kwerekana umukino wa nyuma wa Europa League
wahuje Arsenal na Chelsea FC.
Iki gikorwa
cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2019, cyabereye KCEV ahahoze hitwa Camp Kigali
cyitabirwa n’abafana benshi ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu
cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri
w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye.
Muri iki
gikorwa ni bwo habonetse undi munyamahirwe wa gatatu witwa Dukuze Joel wari
wiyongereye kuri babiri twavuze hejuru batsindiye amatike yo kujya kureba
umukino wa Arsenal kuri stade yayo Emirates Stadium mu Bwongereza.
Mu gihe
abagomba kujya kureba umukino wa Arsenal FC bagombaga kugenda muri Gicurasi mu
2020, byahuriranye n’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi yose, cyatumye
ingendo zerekeza mu mahanga zihagarikwa ndetse n’imikino itangira gukinwa nta
bafana bari muri stade kugeza n’uyu munsi.
Ibi byatumye
abari baratsindiye amatike binyuze muri tombora zateguwe na SKOL, basaba uru
ruganda ko rwabashumbusha amatike yabo kuko nta cyizere babonaga ko bashobora
kugenda.
Bikorimana
Jean Claude ‘Wanyanza’ yavuze ko bari biteguye kujya mu Bwongereza, ariko nyuma
y’uko bidakunze kubera COVID-19, basabye SKOL kubashumbusha ikabaha amafaranga
mu mwanya w’amatike batsindiye.
Ati “Twari
twarashatse ibyangobwa byose twiteguye kugenda ariko Coronavirus yafunze ahantu
hose ku Isi, twabaza SKOL uko bimeze bakatubwira ngo dutegereze ibintu bibanze
bisubizwe ku murongo, ariko namwe nk’uko mwabibonye ibi bintu bya Coronavirus
bishobora kutazarangira vuba, njyewe na bagenzi banjye twabonye tutakwihangana
kuko tutazi igihe bizarangirira, ni uko twegera SKOL bitewe n’uburyo imibereho
muri ibi bihe yakomeye tubasaba ko badufasha bakadushumbusha itike zacu,
tukarebako havamo ikintu cyadufasha mu mibereho hano iwacu.”
Yakomeje
avuga ko hari imiryango batunze kandi hari amafaranga bari batanze mu gushaka
ibyangombwa byari kubajyana mu Bwongereza bityo bishimiye ko SKOL yumvise
ubusabe bwabo.
Ati “Dufite
imiryango kandi twari twarashatse ibyangobwa by’ingendo twishyuye amafaranga,
nabyo biri mu byatumye imibereho mu muryango bihinduka, SKOL yaratwumvishe
yemera icyifuzo cyacu none uno munsi turabashimira cyane kandi dushimira na
Arsenal dukunda cyane kuba barumvishe icyifuzo cyacu none ubu badushumbushije
amafaranga agiye kudufasha akanafasha imiryango yacu, ubu ibintu bimeze neza
cyane.”
Mu muhango
wabereye kuri Stade y’imyitozo ya Rayon Sports mu Nzove muri uku kwezi kwa Mata
2021, aba bari batsindiye aya matike muri tombora bashyikirijwe amafaranga
ndetse n’ibikoresho birimo ibirango bya SKOL na Arsenal, mu byishimo byinshi
cyane bari kunywa ikinyobwa cya SKOL Malt.
Ubusanzwe,
mbere y’uko SKOL igirana amasezerano y’imikoranire na Arsenal FC, yari isanzwe
ifitanye amasezerano na Rayon Sports FC. Aya masezerano yavuguruwe taliki ya 25
Werurwe 2021 akurwa kuri miliyoni 66 Frw, agera ku zirenga miliyoni 200 Frw ku
mwaka.
TANGA IGITECYEREZO