RFL
Kigali

Rafiki yakoranye indirimbo na Drew Seeley ufitanye indirimbo na Selena Gomez

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2021 17:41
0


Umuhanzi Mazimpaka Rafiki [King of Fayaa] yatangaje ko agiye gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunya-Canada Andrew Michael Edgar Seeley [Drew Seeley] ufitanye indirimbo n’umuhanzikazi Selena Gomez uri mu bakomeye ku Isi.



Mu mpera z’icyumweru twasoje, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Drew Seeley yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 150, ateguza abanya-Kigali n’abandi indirimbo yakoranye na Rafiki yise ‘umuvandimwe’.

Uyu muhanzi w’umubyinnyi yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka tariki 01 Gicurasi 2021. Asaba ubishaka kumukurikira [Follow] ku rubuga rwa Spotify kugira ngo azabe mu ba mbere bazumva iyi ndirimbo no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.

Iyi ndirimbo Rafiki na Drew Seeeley bayise ‘Take Back Love’. Rafiki wazanye injyana ya Coga Style yabwiye INYARWANDA ko basoje gufata amajwi y’iyi ndirimbo, igisigaye ari uko isohoka tariki 01 Gicurasi 2021.

Uyu muhanzi yavuze ko atari indirimbo imwe yakoranye na Drew Seeley, kuko hari n’indi bazasohora mu munsi iri imbere. Rafiki yahuye na Drew ubwo yazaga mu Rwanda ari kumwe n’abandi bo muri Amerika baje mu bikorwa byo gufasha.

Rafiki ati “Twahuriye inaha ari kumwe n’abandi basitari b’Abanyamerika bari baje mu bikorwa byo gufasha. Nari mfitemo akazi ko kubatembereza, kubera ibyiza by’u Rwanda, tunakorana no muri ibyo bikorwa byo gufasha.”

Yakomeje agira ati “Rero duhuriye no mu muryango ufasha abana witwa Kid Play International. Twakomeje rero kugenda tuvugana…Nyuma yahoo tuzavugana ko tugomba gukorana (indirimbo). Iya mbere yararangiye, bamaze kuyishyira kuri Spotify izasohoka tariki 01 Gicurasi 2021.”

Rafiki yavuze ko indirimbo ebyiri azakorana na Drew Seeley zizashyirwa kuri shene. Akavuga ko biri mu rwego rwo kwagurira umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Drew Seeley ni umuhanzi w’umunya-Canada w’Umunyamerika, umuririmbyi, umukinnyi wa filime n’umubyinnyi. Yakoreye indirimbo nshyi kompanyi ya Walt Disney.

Yatangiye kubyina kuva akiri muto ahitwa Ontario kugeza yimukiye Florida. Yabonye izuba tariki 30 Mata 1982, afite abavandimwe barimo Katie Seeley.

Mu 2013 yarushinze na Amy Paffrath. Azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘New Classic’ yakoranye na Serena Gomez mu 2009, ‘Into Fire’, ‘Beautiful’ n’izindi.

Rafiki yateguje abafana be n’abandi indirimbo yakoranye n’Umunyamerika Drew SeeleyUmuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Drew Seeley yatangaje ko yishimiye gukorana indirimbo ‘Take Back Love n’umuvandimwe [Rafiki]

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEW CLASSIC' DREW SEELEY YAKORANYE NA SERENA GOMEZ

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND