RFL
Kigali

Senga B yisunze Adrien Misigaro bakorana indirimbo 'Ndabizi' yibutsa abantu ko Imana ibabereye maso-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/04/2021 15:08
0


Umuhanzikazi Senga B utuye muri Canada hamwe n'umuryago we, yanyarukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akorana indirimbo na Adrien Misigaro umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Magingo aya indirimbo bakoranye yamaze kujya hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Senga B. Christina [Senga B] ni umuramyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba yubatse, atuye mu gihugu cya Canada hamwe n'umuryango we. Asengera mu itorero rya Source Of Life Gospel Church. Uretse kuba umuhanzikazi, ni n'umutoza w'amajwi (Music Director). Iyo avuga urugendo rwe mu muziki, aterura agira ati "Mu by'ukuri nakuze nsanga ndirimba, natangiriye muri korali yabana mu itorero nasengeragamo, kugeza ngiye muri korali nkuru"

"Gusa igihe nasohoye indirimbo yanjye ya mbere hari muri 2015, wenda niho nakwita ko natangiriye urugendo rwa muzika yanjye, nkaba maze gushyira hanze indirimbo 4, Iya mbere nayise 'Yesu Uri intwari', iya kabiri yitwa 'Ur’Imana Nyamana' nakoranye n'umuririmbyi uririmba indirimbo za gakondo Intore Nziza Francis, iya gatatu yitwa 'Mu bikari' nakoranye na Ben na Chance, hamwe n'iyi nshya nakoranye na Adrien Misigaro".


Senga B umuhanzikazi nyarwanda utuye muri Canada

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Senga B umuhanzikazi w'umunyempano yakomeje agira ati "Intego yanjye nyamukuru mfite nta yindi uretse kwagura ubwami bw’Imana, Biciye mundirimbo". Ku bijyanye n'uko yatekereje gukorana indirimbo na Adrien Misigaro, yagize ati "Gukorana indirimbo na Adrien Misigaro igitekerezo cyabyo cyaje mu mwaka wa 2020 igihe nari mfite indirimbo nifuzaga gukora ariko umutima unyemeza ko ngomba gusaba Adrien ko ariwe twakorana iyo ndirimbo".

Kuki umutima wa Senga B wamuhatiye gushaka Adrien Misigaro akaba ari we bakorana indirimbo? Iki kibazo agisubiza muri aya magambo: "Impanvu ari Adrien, ni umuramyi nkunda cyane kandi akarusho ngakunda indirimbo ze, n'uburyo ki aririmbira Imana ukabona bimurimo wese. Mu by'ukuri ntabwo byangoye na gato kumufatisha, umunsi wa mbere twavuganye twahise dupanga gahunda y'uko tuzakora indirimbo".


Senga B hamwe na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo 'Ndabizi'

Nyuma y'uko amusabye gukorana indirimbo, undi akabimwemerera atamuruhije ndetse akanamufasha muri byinshi bishoboka, Senga B avuga ko byamweretse adashidikanya ko Adrien ari umuntu wicisha bugufi. Ati "Uko nabonye Adrien, nasanze ari umuntu wicisha bugufi cyane, akugira inama nziza z'uburyo wakoramo uyu murimo w'uburirimbyi kandi yishimira gufasha uwo ariwe wese wabyifuza".

Senga B yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro ari we wayanditse, ahabwa inyunganizi na Adrien. Ati "Iyi ndirimbo ninjye wayanditse, gusa Adrien nawe yayigizemo uruhare runini hari bice yongeyemo ndetse no gukosora". Uyu muhanzikazi utuye muri Canada, yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo 'Ndabizi' "yafatiwe muri Amerika n'uwitwa Kavoma".

Avuga ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, yagize ati "Twashakaga kubwira abantu ko uko biri kose, ibihe bigoye twaba ducamo turi amahoro kuko Imana itubereye maso". Nyuma ya 'Ndabizi', Senga B yavuze ko abakunzi be n'abandi bakunda umuziki wa Gospel bakwiriye kwitega ibindi bishya. Ati "Numa yaho mwitege izindi ndirimbo, hatagize igihinduka mu mezi make ari imbere hari indi ndirimbo yanjye nteganya kuzashyira  hanze".


Senga B avuga ko mu mezi macye ari imbere azashyira hanze izindi ndirimbo nshya

REBA HANO INDIRIMBO 'NDABIZI' YA SENGA B FT ADRIEN MISIGARO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND