RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Prince Philip, Umugabo w'Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II yashyinguwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2021 22:49
0


Igikomangoma Philip, Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abantu bacye kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Prince Philip yitabye Imana tariki 09 Mata 2021, afite imyaka 99. Itangazo ry’Ingoro y’Umwamikazi [Buckingham Palace] ryavuze ko Prince Philip “yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo i Windsor Castle.”

Igikomangoma Philip yashakanye na Elizabeth II mu 1947, habura imyaka itanu ngo abe Umwamikazi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, nibwo habaye umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe n’umuhango wo kumusabira ku Mana wabereye muri rusengero wa George Mweranda [St George’s Chapel] muri Paruwasi ya Windsor.

Reuters yanditse ko Dean Conner Umukuru wa Paruwasi ya Windsor yashimye Prince Harry “Uburyo yabaniye neza Umwamikazi Elizabeth II” hamwe n’ibyo yakoreye Igihugu n’umuryango wa Commonwealth.

Abari mu muhango wo gushyingura Prince Philip bari bambaye udupfukamunwa, ni mu gihe Umwamikazi Elizabeth II yari yicaye wenyine yambaye agapfukamunwa mu myenda yiganjemo ibara ry’umukara.

Isanduku ya Prince Philip yari iherekejwe n’abana be barimo George Mweranda, Anne, Charles, Edward na Andrew.

Umurambo we watwaye mu mudoka ya Land Rover Defender yikoreye. Iyi modoka yatangiye kuyikoraho ubwo yari agize imyaka 82 y’amavuko.

Ibyahinduwe kuri iyi modoka ni igice cy’inyuma gifunguye aho isanduka ye yari irambitse, hamwe n’ibara ry’icyatsi kibisi cya Gisirikare.

Prince Philip yashimiwe urukundo yeretse Umwamikazi w'u Bwongereza, ibyiza yakoreye Igihugu, Commonwealth, umuhate we n'ibindi

Abasirikare barenga 730 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura Prince Philip. Ni mu gihe abantu 30 ari bo bemerewe kwinjira mu rusengero rwa George Mweranda ahabereye umuhango wo kumuvugira amasengesho yo kumusezeraho.

Ahantu hatandukanye hagera ku icyenda mu gihugu humvikanye amasasu yarashwe Prince Philip asezerwaho bwa nyuma. Hanafashwe umunota umwe wo kumuzirikana mu gihugu hose.

Hafashwe iminota itandatu kandi, nta ndenge ihaguruka cyangwa igwa ku kibuga cy’indege cya Londres Heathrow bazirikana ubuzima bwa Prince Philip. Imikino yose ikomeye muri iki gihugu, yimuriwe ikindi gihe kubera urupfu rwa Philip.

Mbere y’uko umugabo we ashyingurwa, Umwamikazi Elizabeth II yasohoye ifoto yakunze kurusha izindi zose yifotoje ari kumwe na Prince Philip bamaranye imyaka 73.

Iyi foto bayifotowe n’umukazana wabo Countess of Wessex mu 2003. Bifotoroje mu byatsi mu kibanza cy’aho abantu baruhukira ahitwa Aberdeenshire.

Ku ifoto, Prince Philip arihengetse, yiseguye inkokora, ingofero yayishyize ku ivi.

Umwamikazi Elizabeth II yicaye bisanzwe araseka ahanze ijisho uri kubafotora, cyo kimwe na Prince Philip.

Prince Philip n’Umwamikazi Elizabeth II babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n’abuzukuruza 10.

Philip yavutse tariki 10 Kamena 1921, avukira mu Bugiriki. Se, yari Igikomangoma Andrew w’Ubugiriki na Denmark, yari umuhungu muto w’Umwami George I wa Hellenes.

Nyina, Igikomangoma Alice, yari umukobwa wa Louis Mountbatten n'umwuzukuruza w'Umwamikazi Victoria.



Prince Philip yashyinguye kuri uyu wa Gatandatu mu ngoro iri ahitwa Windsor

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yari wenyine mu muhango wo gushyingura umugabo we witabye Imana ku myaka 99

Abanyamuryango b’ubwami bw’u Bwongereza bitabiriye umuhango wo guherekeza Prince Philip, Umugabo wa Queen Elizabeth

Archbishop wa Canterbury, Justin Welby, Queen Elizabeth II n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew

Prince Harry, Prince Andrew, Prince William n’abandi

Ubwo Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II yageraga ahabereye umuhango wo guherekeza umugabo we witabye Imana tariki 09 Mata 2021Umurambo wa Prince Philip werekezwa mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu George mu ngoro ya Windsor

Prince Charles, Princess Anne n’abandi banyamuryango b’u Bwongereza

Umurambo wa Prince Philip watwawe mu mudoka ya Land Rover yikoreyeIndabo zazanwe n’abantu batandukanye mu guhereza Prince Philip, umugabo wa Queen Elizabeth
Umwamikazi w’u Bwongereza yagaragaje ifoto yakunze cyane ari kumwe na Prince Philip




Ibirango bya Prince Philip byashyizwe mu rusengero rwa George Mweranda ahabereye umuhango wo kumusezeraho

Imodoka ya Land Rover Defender yatwaye umurambo wa Prince Philip

Prince Philip yasezewe n'umubare munini

Abantu batandukanye bashenguwe n'urupfu rwa Prince Philip


AMAFOTO: Reuters/Daily Mail/BBC/Al Jazeera








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND