Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] ari mu bahanzi bahanzwe ijisho mu muziki nyarwanda akaba ari nawe munyarwanda rukumbi muri East Africa yose ugeze mu cyiciro cya nyuma cy’ irushanwa rya ‘The Voice Afrique francophone’ rizabera muri cote d’ivoire.
Uyu
muhanzikazi wahagurutse mu Rwanda saa saba z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu yerekeza muri Cote d’ivoire, yavuze ko ikimujyanye ari uguhesha ishema igihugu cye ndetse no kwereka isi ko
mu Rwanda hari impano.
Alyn
Sano yavuze ko aya marushanwa azajya anyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya Vox
Africa, asaba abanyarwanda kumushyigikira banyuze ku mbuga
nkoranyambaga ze aho azagenda anyuza ubutumwa butandukanye bujyanye n’amarushanwa
ya The Voice Afrique francophone.
Uyu muhanzikazi yabwiye abanyarwanda ko ku itariki 24 Mata aya marushanwa azaba ari kunyura
kuri televiziyo mpuzamahanga ya Vox Africa ku isaha ya saa tanu z’ijoro ndetse
ko yiteguye neza kuzaserukira igihugu cye n’abanyarwanda muri rusange.
The Voice Afrique Francophone ni irushanwa rihuza abanyempamo mu kuririmba bakomoka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa. Ni irushanwa ribera muri Afurika y’Epfo ricishwa kuri televiziyo mpuzamahanga yitwa Vox Africa, rikaba ryari ryitabiriwe n’abanyarwandakazi barimo umuhanzikazi Alyn Sano na Ariel Uwayezu [Ariel Wayz]
REBA HANO IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA Alyn Sano MBERE YO KUGENDA
TANGA IGITECYEREZO