Hamenyekanye igihe Komite Olempike izabonera umuyobozi mushya

Imikino - 17/04/2021 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Hamenyekanye igihe Komite Olempike izabonera umuyobozi mushya

Mu nama yahuje abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, byemejwe ko umusimbura wa Munyabagisha Valens wari uyoboye iyi komite azatorwa mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu mu cyuma cy’inama cya Lemigo Hotel, habaye inama idasanzwe y’Inteko rusange ya Komite Olempike yari igamije kwiga ku bwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens wari umaze imyaka 4 ari Perezida wa Komite Olempike.

Rwemarika Felicitée usanzwe ari Visi-Perezida wa mbere ariko ubu akaba ari we Perezida w’agateganyo, niwe wari uyoboye iyi nama, akaba yabanje gusomera abanyamuryango ibaruwa yo kwegura kwa Munyabagisha, ndetse n’abanyamuryango bemeza ubwegure bwe.

Abanyamuryango kandi bumvikanye ko amatora y’umuyobozi mushya agomba kuba tariki 08 Gicurasi 2021. Hemejwe kandi ko gutanga kandidatire bizatangira tariki ya 24-30 Mata 2021 kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.


Komite Olempike izabona umuyobozi mushya muri Gicurasi 2021



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...