RFL
Kigali

Yarabafungishije! Ibintu 5 wamenya ku ndirimbo 'Amata' ya Social Mula na Phil Peter igiye gusohoka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2021 18:06
0


Umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula] n’Umunyamakuru wa Isibo Tv, Phil Peter batangiye guteguza indirimbo bakoranye bise ‘Amata’ yabafungishije ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho yayo, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.



Tariki 30 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse Itangazamakuru abantu 39 barimo Social Mula, abanyamakuru Phil Peter na Irene Murindahabi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Polisi yavuze ko bafashwe bakora ibirori barengeje amasaha ndetse banarenze ku yandi mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafashwe mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2021 mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati" Twahawe amakuru ko hari abantu bateraniye ahantu hamwe bari mu birori tugiyeyo koko dusanga niko bimeze, dusanga ni umuhanzi Social Mula wari watumiye abo bantu bandi barimo n’abanyamakuru 2 ba Isibo TV ngo bari baje kumufasha mu ndirimbo yenda gusohora.”

Uko ari 39 bafashwe, buri wese yari afite imirimo itandukanye ku ikorwa ry’amashusho y’indirimbo Social Mula yakoranye na Phil Peter. Harimo abanyamakuru, abafata amafoto n’amashusho, abasiga ibirungo by’ubwiza, ushinzwe amatara, amajwi n’abandi.

Iyi ndirimbo izasohoka mu cyumweru gitaha kuri shene ya Youtube ya Phil Peter.

INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu bitanu ukwiye kuyimenyaho no kwitega.

1.Ni ubwa mbere Social Mula na Phil Peter bakorewe indirimbo na Producer Element

Producer Element wo muri Country Records yihariye isoko kuva mu 2020. Indirimbo itumvikanamo ‘Eleeeh’ bisaho n’aho iba itagezeho neza umugisha.

Niwe Producer muto mu Rwanda mu batunganya amajwi y’indirimbo (Audio). Ukuboko kwe n’ubuhanga bwe bimaze gutuma akorera indirimbo abahanzi bakomeye buri Producer wese yakwifuza.

Intonde (Playlist) z’indirimbo zikunzwe mu Rwanda zikorwa n’ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo ziganjeho indirimbo zakozwe na Producer Element.

Niwe wakoze indirimbo ‘Amata’ ya Socila Mula na Phil Peter igiye gusohoka. Ni ubwa mbere akoreye aba bombi indirimbo kuva yakwinjira mu mubare w’abatunganya amajwi y’indirimbo.

Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko hari indi mishinga y’indirimbo bazakorera kwa Element, ko ‘Amata’ ibimburiye izindi ndirimbo zose azabakorera.

Ati “Yaba ari njye, yaba ari Social Mula nta ndirimbo twari dufite twakorewe na Element. Izindi nubwo zaba zihari zaba ziri muri studio ariko iyi (Amata) araba ariyo ya mbere isohotse.”

2. Ni ubwa mbere Phil Peter azagaragara abyina mu mashusho y’indirimbo ye

Abakunze kureba amashusho y’indirimbo Phil Peter agaragaramo, abyina by’igihe gito ku buryo utavuga ngo yabiteguye hanyuma arabyina.

Mu mashusho y’indirimbo ‘Amata’ afitemo imbyino yihariye y’igihe kinini, ku buryo nawe asobanura ko ari bwo bwa mbere azaba agaragaraye abyina mu ndirimbo.

Iyi ndirimbo igaragamo abakobwa benshi b’ikimero bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aba bose barabyina bigatinda.

Harimo umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Nkufite ku Mutima’ The Ben yakoranye n’umuraperi, harimo kandi n’umukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘Like you’ ya Kevin Kade, Seyn na Davis D n’abandi.

Ni indirimbo ifite amashusho abantu bakwiye kwitega nk’uko Phil Peter yabibwiye INYARWANDA.

3. Imyandikire idasanzwe isaba gutekereza kabiri

Iyi ndirimbo yitwa ‘Amata’, ucyumva iri zina wagira ngo bazaririmba ku kamaro k’amata, aho akoreshwa, uko aterekwa n’ibindi.

‘Amata’ arubahwa mu muco Nyarwanda ku buryo mu bahanzi b’iki gihe wabarira ku ntoki abayakozeho indirimbo.

Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko mu ndirimbo ‘Amata’ baririmbye urukundo ariko ko “iyo uyumvise ushobora kugira ngo n’ibindi bintu by’ubuzima busanzwe.”

Uyu munyamakuru yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Social Mula irimo imyandikire idasanzwe ‘kuko ukuntu turirimba ‘Amata’ ari ibintu bidasanzwe’.

Yakomeje ati “Wenda simbivuga aka kanya ariko nabo nibayumva bazabyumva.”

4.Ni indirimbo isize urwibutso rudasaza kuri Phil Peter na Social Mula

Phil Peter avuga ko iyi ndirimbo izahora mu ntekerezo ze na Social Mula, kuko yatumye bisanga imbere y’inzego z’umutekano ubwo bafatwaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu munyamakuru avuga ko we na Social Mula bari bafite uburenganzira bwo kurenza amasaha, ariko ko bari kumwe n’abandi bantu batari bafite uruhushya.

Yavuze ko indirimbo ‘Amata’ bazahora bayibuka nk’indirimbo yabaruhije, kandi bakisanga muri gereza bari baziko bayimurikira abantu mu gihe cya vuba.

Phil Peter na Social Mula bafunzwe bari kumwe n’abantu 39. Barekuwe nyuma y’umunsi umwe baciwe amande ndetse buri wese yipimishije Covid-19.

5. Ni ubwa mbere Social Mula akoranye indirimbo na Phil Peter

Phil Peter avuga ko Social Mula ari inshuti ye y’igihe kirekire kandi ko bahuza mu mashyi no mu mudiho. Akavuga ko bari baratinze gukorana indirimbo ariko ‘inkono ihira igihe’.

Yavuze ko Social Mula ari mu bantu bagiye bamugira inama yo gukora indirimbo, aza kubyiyumvamo atangira urugendo.

Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko ari inshuti na Social Mula kuva ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Ijoro ryiza’ yakorewe na Bagenzi Bernard binyuze muri Label ye yari yarise ‘The Zone’.

Uyu munyamakuru yavuze ko ubushuti bwe na Social Mula bwatangiriye ku muziki, buza gukomera bitewe n’uko bahuza mu nguni zose.

Peter yavuze ko atazibagirwa umunsi yahamagawe mu kiganiro kuri Radio na Social Mula amubwira ko akurikiye ikiganiro nk’abandi bafana.

Bombi batangiye kuvugana mu 2012. Umushinga w’iyi ndirimbo ‘Amata’ ngo ugiye gukomeza ubuvandimwe.

Uhereye ibumoso: Dj Waxy, Phil Peter wararikiye abantu kwitega indirimbo 'Amata' na Dj Ashirumatic








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND