Ibyishimo bya Tiwa Savage nyuma y'uko ifoto ye ishyizwe ku rupapuro rw’ibanze ku kinyamakuru gikomeye cyandikirwa muri Amerika

Imyidagaduro - 17/04/2021 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyishimo bya Tiwa Savage nyuma y'uko ifoto ye ishyizwe ku rupapuro rw’ibanze ku kinyamakuru gikomeye cyandikirwa muri Amerika

Uyu muhanzikazi umaze kuryubaka mu njyana ya Afrobeat yagaragaje ko yashimishijwe no kuba ifoto ye yashyizwe ku rupapuro rw’ibanze ku kinyamakuru gikomeye cyandikira muri Amerika kibanda ahanini ku byamamarekazi ku mideri n’ubwiza bw’abagore.

Iki kinyamakuru kitwa Allure Magazine kigaruka ahanini ku gitsinagore cyane cyane ku bafite aho bahuriye n’imyidagaduro, nk’abari mu mideri, abahanzikazi n’ibyamamare mu nger izitandukanye, ubwiza n’ibindi. Gisohorwa na Condé Nast Publications mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za America. Uyu muhanzikazi yanyuze kuri instagaram ye asangiza abakunzi be iyi foto maze abivanye ku mutima ashimira ba nyiri iki kinyamakuru.

Ubu ifoto ye igaragara ku rupapuro rw'ibanze kuri iki kinyamakuru

Yagize ati "Njyewe kuri caver ya @allure magazine “. Yakomeje ashimira ba nyiri iki kinyamakuru avuga ko ari iby'agaciro kuba yashyizwe ku rupapuro rw’ibanze kuri iki kinyamakuru muri uyu mwaka.

Iki kinyamakuru gisohoka buri kwezi

Allure Magazine cyashinzwe na Linda Wells mu 1991 nyuma aza gusimburwa na Michelle Lee mu 2015. Aka gahigo ka Tiwa Savage ko kujya kuri iki kinyamakuru kagezweho n’abafite amazina akomeye mu kumurika imideri ku Isi nka Imaan Hammam, Dilone, n’umugandekazi Aamito Lagun.


Aamito [iburyo] ari mu byamamare byashyizwe ku rupapuro rw'ibanze kuri iki kinyamakuru


Tiwa Savage yagaragaje ko aka gahigo kamushimishe kuko bigerwaho n'umugabo bigasiba undi

REBA HANO INDIRIMBO YE PARK WELL YAKORANYE NA DAVIDO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...