RFL
Kigali

Ishyirwa hanze ry'amashusho y’umupolisi arasa Adam Toledo w’imyaka 13 ryazamuye umwuka utari mwiza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2021 7:16
0


Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizwe hanze amashusho y’iminota icyenda nyuma y'uko mu byumweru bibiri bishize umwana witwa Adam Toleto yarashwe.



Kuraswa k'uyu mujyambere w’imyaka 13 muri Leta ya Chicago na polisi ubwo yageragezaga kumuhagarika, byabaye ubwo uyu umwana yari yanamaze kumanika amaboko agaragaza ko adashaka guhangana n’inzego z’umutekano. Mu bigaragara mu mashusho umupolisi yahamagaye Adam Toleto amusaba guhagarara, aramusanga ndetse uwo mupolisi amutegeka kumanika amaboko undi na we aramwumvira.


Ibyo ariko ntibyanyuze umupolisi ahubwo yaramwegereye amurasa amasasu umwana ahita agwa hasi. Umupolisi yumvikana atabaza muri ayo mashusho imbangukiragutabara nyuma yo kurasa uwo mwana bisa n'aho yari agize ubwoba bw’ibyo akoze. Aya mashusho gushyirwa hanze kwayo kwazamuye amarangamutima ya benshi barushaho kwikoma Polisi ya Amerika yakunze gushinjwa ivanguraruhu.

Byahise bizura akaboze ku rupfu rwa Daunte Wright, umwirabura uherutse kuraswa ndetse na George Floyd wishwe muri Gicurasi 2020. Meya wa Chicago, Lori Lightfoot yavuze ko aka gace gakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi y’abapolisi kandi iteje inkeke abirabura.

Muri aya mashusho ntaho Adam agaragara afite imbunda nk'uko Polisi ya Chicago yari yatangaje ko yarashwe afite imbunda mu ntoki. Gusa n’ubwo bitagaragara muri ayo mashusho yasohowe NBC NEWS ivuga ko imbunda yatoraguwe aho yarasiwe mu iperereza.


Abasabira ubutabera Adam Toledo

Ubutabera bukaba bukomeje gusabwa n’abantu banyuranye by’umwihariko umuryango we uvuga ko n’ubwo yaba yari afite imbunda, yari yamaze kwemera kwitanga akamanika amaboko nyamara bikaba iby’ubusa.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND