Polisi y’u Rwanda yafunguye gahunda yo kwiyandikisha ku bashaka gukorera perime

Amakuru ku Rwanda - 17/04/2021 7:19 AM
Share:
Polisi y’u Rwanda yafunguye gahunda yo kwiyandikisha ku bashaka gukorera perime

Polisi y’u Rwanda yafunguye gahunda yo kwiyandikisha ku bashaka gukorera uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, itangaza ko kwiyandikisha ku babishaka ari uguhera ku wa mbere tariki 19 Mata 2021.

Nk’uko bigaragara ku itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda uwiyandikisha anyura ku rubuga rwa IREMBO ari rwo www.irembo.gov.rw cyangwa kuri telefone ngendanwa ugakanda *909# ugakurikiza amabwiriza.

ICYITONDERWA: Abo uruhushya rw’agateganyo rwarangiriyeho muri ibi bihe bya Coronavirus, bemerewe kwiyandiksha bagakorera urwa burundu. Ingengabihe y’uburyo ibizamini bizakorwa n’aho bizakorerwa wabisanga ku rubuga www.police.gov.rw


Iri tangazo ryasinyweho na CP JB Kabera umuvugizi wa Polisi y’u RWANDA 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...