RFL
Kigali

UBUHAMYA: Umuhanzi Izaza yavuze uko yatandukanye n'ababyeyi be kubera kumubuza gusenga n'uko impano ye yabengutswe na KT Radio

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2021 11:54
8


Umuhanzi nyarwanda mu muziki wa Gospel, Hakizimana Narcisse (Izaza), uri kubarizwa muri iyi minsi mu gihugu cya Uganda, yaduhaye ubuhamya bw'ukuntu yatandukanye n'ababayeyi be kubera kumubuza gusenga ndetse anavuga uko yabaye uwa mbere kuri KT Radio mu banyempano mu kuririmba.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Hakizimana Narcisse wiyise Izaza nk'izina ry'ubuhanzi, yadutangarije byinshi ku rugendo rwe mu gakiza, uko yakijijwe bikababaza iwabo, uko yinjiye mu muziki n'intumbero awufitemo. Yavuze ko yinjiye mu muziki ku itike ya KT Radio binyuze mu kiganiro gikorwamo n'umunyamakuru Gentil Gedeon, icyo gihe akaba yarahamagaye kuri Radiyo aririmba indirimbo y'umuhanzi akunda, birangira abaye uwa mbere mu banyempano bose bitabiriye iryo rushanwa. Avuga ko byamuteye imbaraga nyinshi, yinjira gutyo mu muziki. 

Kurikira ubuhamya bwe yaduhaye mu nyandiko.


"Navutse kuwa 25/1/1992, mvukira mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi, Akagari ka Nyarunyinya, umudugudu wa Karambo. Mu kuvuka kwanjye, nisanze mvuka mu muryango utari ukijijwe, gusa twari duturanye n'urusengero rw'abarokore rwari ahitwaga mu Museno bavuza ingoma nkajya kureba, ibyo bimpa gukurira mu rusengero.

Mu mwaka wa 2000 ubwo nari ngize imyaka 8 hatangijwe korali y'abana maze nkurira muri iyi korari kuva mu mwaka wa 2000 nigaga mu mwaka wa w'amashuri abanza ahitwa i Murambi. Ni bwo natangiye kubona inzozi ndi kuririmba mbiha agaciro mbikora mbyiyumvamo. Natangiye kubivuga abantu bakambwira ko ntabigeraho cyane ko nari mu cyaro ntafite n'uwo kuntera inkunga"

Mu mwaka wa 2005 nari ngize imyaka 13, maze ntandukana n'ababyeyi kuko tutahuzaga ku bijyanye no gusenga. Ninjizaga Bibiliya mu nzu n'ibindi bitabo papa akambwira ko mubangamira we n'imana ze. Navuye mu rugo nerekeza i Nyanza mu Majyepfo ntangira yo akazi ko kuragira inka ndetse nkabeshya n'imyaka ntafite kugira ngo bampe akazi.

Mu 2009 nagarutse mu rugo gushaka irangamuntu nsanga bamwe nabo barakijijwe ntangira kwigira kubatizwa. Nakundaga kumva radiyo maze mu mwaka 2015 ndi kumva KT Radio hari aho umunyamakuru witwa Gentil Gedeon yakoraga ikiganiro cyitwa KT Talent cyo kuzamura impano z'abakunzi babo (abakunzi ba Radio), warahamagaraga ukaririmba indirimbo y'umuhanzi ukunda, nahamagayeyo mba uwa mbere maze bantumira muri studio abantu banyereka ko babyishimiye.

Mu 2017 nibwo nashyize hanze Audio (indirimbo y'amajwi) maze mbona abantu barayikunze, gusa ubushobozi bwo bukora izindi ntabwo nari mfite. Naje kujya muri Uganda maze ndirimbye ya ndirimbo abantu barayikunda bimpa imbaraga zo gukomeza gukora izindi. 

Naje gukora indirimbo nise 'Izaza' ari nayo banyitiriye. Ku mwanya wa gatatu, nakoze indirimbo nise 'Ifaranga' imwe mu ndirimbo nanjye numvise ko nshishijemo ubutumwa maze nyishyira no mu rurimi rw'Ikigande, maze amaradio n'amateleviziyo bitangira kumenya. Ubwo numvise ko ntakwiye kuvuga ubutumwa i Bugande gusa, mpitamo no kugeza ibihangano byanjye mu gihugu abanyarwanda bakabyumva. 

Kuva mu 2017 kugeza ubu maze gukora Album imwe, nkaba ntangiye iya kabiri. Ndateganya gukora video kandi nkomeza guca bugufi imbere y'umuterankunga wanjye ariwe Yesu Kristo. Mu ndirimbo ebyiri 'Izaza' n'iyitwa 'Ifaranga' mbonye umwanya nazivugaho byinshi kuko zarimo ubuhanuzi bwimbitse, urebye igihe nazandikiye n'igihe zisohotsemo n'aho zisanze isi igeze n'aho yari igihe nazandikaga".


Izaza amaze gukora Album imwe yise Imirimo


Izaza afite intego yo gukorera Imana n'umutima we wose abinyujije mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert BiBaHO3 years ago
    Nukuri lmana lmukomeze mubuzima arimwo bwumuziki wa gospel
  • Hakizimana narcisse3 years ago
    Nukuri uku nikokuri kwiyinkuru mugejeje kubanyarwanda nabandi bumva ikinyarwanda ndabashimiye mbwira nabana bagitangira nti mukomeze imbere nimpano zanyu kuko icyuzabacyo ntaho kijya nuwashaka kumvugisha kuri whatsap+256707929563 nahokumpamagara uri murwanda +250781440027
  • habagusenga johnson3 years ago
    muvandi kuraje nkundakugukurikira buri uko usohoye indimbo gusa ndana gukumbuye muvandi
  • Hakizimana narcisse 3 years ago
    Nukuri imana ige iguha umugisha Kandi ntimwibazeko munkumbuyegusa nsnge nuko niyo mpamvu nkora indirimbo mururimi rwikinyarwanda Kugirango dukomeze kwibukiranya amasezerano twagiye duhabwa igihe twari kukarago ababyibuka turi kanyarira icyamatare samuduha bumbogo mumashyuza twgiye tuhakura amasezerano imana ikomeze kuturinda kuko tutaragera aho tunjya
  • Kubegusa. Justin3 years ago
    Uyumuhanzi oy aratwika turamubona Kuma tv live Uganda araturyohereza
  • Nsengimaana Lithos2 years ago
    Imana igukomeze kandi ikwagure iguhe ubwenge no gukundwa
  • Eric2 years ago
    Ikinshimishije cyane ntago narinkuzi usibye kukumva binyuze kumuyoboro wa group ariko numvise ubuhamya nsanga urinuwiwacu karongi ndishimye cyane lmana ikomeze ikwagure kandi ukomeze umurimo wayo nomurusesa warahasengeye
  • NIYO PEACE2 years ago
    Inama imuhe umugisha mwishi kd akomeze aterimbere agere aho abandi nageze turamusengera. Kd tumusabira Imana ngo Imurinde igisa nikibi cyose mu izina rya yesu Kristo umwami wacu Ameeeeeeee.





Inyarwanda BACKGROUND