Raporo yasohowe n’Umuryango w'Abimbubye binyuze mu ishami rishinzwe ubuzima OMS irerekana ko itabi riri mu bintu bihitana abantu benshi ku Isi ndetse rikanateza Isi igihombo kinini cyane. OMS ivuga ko Covid-19 yateje Isi igihombo ndetse ko nta muti wo kugabanya iki gihombo uretese gutumbagiza umusoro w’itabi.
Muri iyi nyandiko yasohotse ku rubuga rwa OMS/WHO kuwa 12 Mata 2021, igaragaza ko itabi rihombya abatuye Isi ku kigero cyo hejuru ndetse bikagera n'aho kibahombya agera kuri Tiriyali $1.8. Iyi nyandiko ivuga ko ibibazo by’ubukungu Isi irimo kubera Covid-19 nta kabuza iyi gahunda yo kongera imisoro ku itabi izazahura ubukungu ndetse bikanafasha abayituye kugira ubuzima bwiza.
Ubutumwa bwa OMS/World Health Organization yanyujije kuri Twitter
“Iyi raporo
yashyizweho hagamijwe gutanga amakuru
kugira ngo ibintu bimenyekane, bigaragare ndetse duhe n’umukoro ku batanga amategeko,
abagenga imali, ibigo bigenga imisoro, abagenga umutekano w’ibyinjira n’ibigenda
bisohoka mu bihugu bitandukanye ndetse n’abandi bagenda gahunda zose zijyanye n’imisoro
y’itabi mu bihugu bigiye bitandukanye” Jeremias N. Paul Jr ukora mu Muryango
w'Abibumbye mu ishami ry’ubuzima (OMS/WHO) mu gace ka Health Promotion Department
agaruka kuri aya mabwiriza mashya agiye gutangira vuba.
Uyu muyobozi
yunzemo agira ati ”Turizera ko iyi
nyandiko isobanutse ndetse inerekana inyungu ziri mu kuzamura umusoro w’itabi!
Amakuru yose yatanzwe ashobora kuba urufunguzo kuri buri wese uri
mu bazashyiraho amategeko y’ishyirwa mu bikorwa by'aya mabwiriza”.
Abagera kuri
14% ku Isi bafite ubushobozi buhagije bwo gusorera itabi nta kibazo bifuze ko
akagera kuri 86% ntabwo bafite. Ahagana mu mwaka wa 2018 ibihugu 38 ni byo byari
bifite ubushobozi bwo kwishyura neza imisoro y’itabi.
Nk'uko
bigaragazwa n'iyi nyandiko ya OMS ivuga ko mu gihe hazabaho kwiyongera ku musoro
ukagera kuri 75% by’ikiguzi cy'itabi bishobora kuzaca intege benshi bikabatera
kurireka bityo za Tiriyali zashorwaga mu kuvuza abazahajwe naryo zigakoreshwa
mu bindi.
Mu gihe aya
mabwiriza azatangira kubahirizwa ntabwo uruganda cyangwa igihugu runaka bizaba
byemerewe kwishyiriraho ibiciro byacyo. OMS ivuga ko mu gihe ibi bizatangirira
gushyirwa mu bikorwa, izaba ari intsinzi ku batuye Isi haba mu bukungu ndetse no
mu buzima buzira kidobya.
Ku rundi
ruhande OMS ivuga ko iki gitekerezo ari inyamibwa ndetse ko kiziye igihe kandi
ko ubukungu buzazahuka ndetse n’abatuye Isi bakagira ubuzima bwiza buzira
indwara zitandura ziganjemo izitagira ibimenyetso kuko inyinshi muri zo zihitana abantu
harimo abaziterwa n’itabi.
Src:
WHO (World Health Organization)
TANGA IGITECYEREZO