RFL
Kigali

Mutesi Denise witabiriye Miss Rwanda yongeye ijambo rya Perezida Kagame mu muvugo yakoze wamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2021 11:21
0


Mutesi Denise witabiriye Miss Rwanda 2020 yakozwe ku mutima n’ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, aryongera mu muvugo we yise ‘I Wonder’ mu gushimangira ko ntawe ukwiye gucika intege mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mutesi Denise ari mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda 2020 ariko ntiyabashije kugira ikamba na rimwe yegukana. Yitiranwa na Mutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020.

Ari mu bakobwa bavuga bashije amanga, ndetse abitse mu kabati imivugo yanditse ivuga ku ngingo zitandukanye nko ku Rwanda, Kwibuka, uburenganzira bwa muntu n’indi.

Umuvugo yise ‘I Wonder’ wabaye intangiriro y’urugendo rwe rwo gusohora n’indi mivugo abitse, mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwe nk’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Uyu mukobwa yari yasoje kwandika uyu muvugo. Mu gihe yiteguraga kujya kuwufatira amajwi muri studio, yumva ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma hari amagambo ye yongera mu muvugo we.

Mu muvugo we yongeyemo ijambo rya Perezida Paul Kagame, rigira riti “Amateka ya Jenoside ni ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”.

Mutesi Denise yabwiye INYARWANDA ko yongeyemo ijambo rya Perezida Paul Kagame kubera ko yakozwe ku mutima naryo, arishyiramo agaragaza ko ntawe ukwiye guterwa isoni no guhangana mu nguni zose n’abahakana, abapfobya bahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mutesi Denise witabiriye Miss Rwanda 2020 yakoze umuvugo ku nzira y'umusaraba Abatutsi banyujijwemo mu gihe cya Jenoside, anamagana abagipfobya Jenoside

Muri uyu muvugo avugamo urugendo rw’Abatutsi muri Jenoside n’umubabaro babayemo n’uko hari ibimenyetso bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bihari nta mpamvu yo kuyipfobya.

Mu muvugo we avugamo ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona ubutabera kubera y’uko hari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga bitewe n’uko hari ibihugu bibakingira ikibaba bikirengagiza ukuri kwa Jenoside yabereye mu Rwanda.

Ati “Ntabwo ariko abantu bose barokotse Jenoside barabona ubutabera. Hari abakoze Jenoside bihishe mu bihugu byo hanze, hari Leta zibashyigikiye kuguma hanze. Ibyo nabisanishije n’ijambo rya Perezida Paul Kagame ryo kwibuka.”

Akomeza ati “Nari nawanditse (umuvugo) ariko hari utwo nongeyemo kuko numvise ko ari ngombwa. Nakoresheje ijambo rya Perezida Kagame mvuga nti njyewe nk’urubyiruko niba abantu bapfobya Jenoside badafite isoni zo gupfobya Jenoside kandi tubona ibimenyetso byose bigaragaza ko Jenoside yabaye, naterwa isoni no guhangana nabo?. Sinari mpari niyo ubivuze wumva hari abavuga ngo ari kuvuga ibintu atazi, ari kuvuga ibintu atumva, ibyo nabyo narabyanditse.”

Naravuze ngo “Nimvuga ngo sinkavuge ndi ikibondo sinari mpari ubwo ibindi bibondo byabuzwaga umuhondo bikajugunwa muri Ruhondo.”

Uyu mukobwa yavuze ko hari ibimenyetso byinshi bihagije bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, bityo ko benshi birengagiza ukuri bakuzi kandi bakubona.

Mutesi Denise yavuze ko benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko, ari nayo mpamvu urubyiruko rw’iki gihe rukwiye kutagira ubwoba bwo guharanira no guhagararira ukuri imbere y’imbaga.

Mutesi Denise yakoze uyu muvugo mu rwego rwo kubera ijwi abatutsi bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kugaragaza ko abarokotse Jenoside ari urumuri rumukira ababakomotseho n’abazabakomokaho.

Ni umuvugo yakoze yisanisha n’inzira y’Umusaraba Abatutsi banyujijwemo, aho yerekana iminsi 100 y’umubabaro ababyeyi babura abana babo, abana babura ababyeyi babo, umututsi atagifite uburenganzira kwo kwitwa umuntu n’ibindi.

Mutesi ati “Umututsi ntabwo yari agifite uburenganzira bwo kwitwa umuntu kandi bigaragara ko ari umuntu. Yari inyenzi, yari inzoka. Ariko nibaza impamvu niba mu kuremwa ku Isi Imana yarashyizeho inzoka, igashyiraho umuntu, igashyiraho inyenzi, hari hari impamvu yabikoze gutyo."

"Ariko abashakaga gukora Jenoside barabyifashishije kugira ngo bibe uburyo bwo kwibasira ikiremwamuntu kubera y’uko bamaze kucyambura ishusho y’ubumuntu.”

Mutesi Denise yavuze ko yifashishije ijambo rya Perezida Kagame mu muvugo we mu gushishikariza buri wese guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

KANDA HANO WUMVE UMUVUGO 'I WONDER' WA MUTESI DENISE WITABIRIYE MISS RWANDA 2021

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND