RFL
Kigali

Ku myaka 18 yacaga inyuma nyina! Byamenyekanye ko Harmonize yateretaga umwana na nyina

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/04/2021 12:40
0


Rayvanny yashyize ukuri kose hanze yerekana ko Harmonize yatereta Frida Kajala Masanja n’umukobwa we icyarimwe. Yashyize hanze ubutumwa aba bombi bohererezanyaga bugaragaza ukuntu uyu muhanzi yazengurukaga Frida Kajala agatereta umwana we ndetse akanamwoherereza amafoto y’ubwambure bwe.



Nyuma y'uko mu minsi yashize Rayvanny byavuzwe ko yasindishije umukobwa wa Frida Kajala Masanja wari umaze iminsi mu munyenga w’urukundo na Harmonize ndetse bikaba ibindi bindi ubwo uyu muhanzi yavugaga ko Rayvanny yakoze amakosa akomeye bikamuteza urubwa, ubu nenoho Rayvanny nawe yamwandagaje.

Yashyize kuri Instagram ye ubutumwa yagiye yandikirana n’umukobwa w’uwari umukunzi bateretana. Nyuma y'ibi biganiro yashyize hanze mu buryo bw’amafoto [sreenshoot] yagiye agirana n'uyu mukobwa wari mukeba wa nyina yanditse agira ati ”Urushaka kuba uri kumwe n’umwana na nyina…. Ukoresha imbaraga zawe z'ubusa nta bwoba na buke ufite”.

Aya ni amashusho Rayvanny yashyize hanze y'ubwambure bwa Harmonize yohererezaga uyu mukobwa w'uwahoze ari umukunzi we kuri WhatsApp. Yamushoraga mu busambanyi akamubwira ko ikintu kiza kurusha ibindi ku isi ari ugukora imibonano mpuzabitsina akongeraho ko azi kubikora neza ku buryo azamushimisha akabikunda.

Rayvanny yavuze ko ari igisebo gikomeye kuri Harmonize waterese umwana na nyina icyarimwe ndetse akajya anamwoherereza amafoto y’ubwambure bwe amushora mu busambanyi.

Aba bahanzi babyirukiye muri Wasafi umubano wabo wajemo amahari kandi byafashe indi ntera

Muri Gashyantare, umukunzi wa Harmonize akaba nyina w’uyu mukobwa Paula yashinje, Hamisa Mobetto na Rayvanny guha umwana we Paula inzoga nyinshi agasinda maze bakamufata amashusho.

Icyo gihe aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abanya-Tanzania banenga bikomeye Rayvanny wagaragaye muri aya mashusho asoma uyu mwana w’imyaka 18 ucyiga mu mashuri yisumbuye. Harmonize wari umukunzi wa nyina yabitije umurindi avuga ko bigayitse kubona umuhanzi nka Rayvanny asindisha umwana akamusoma.


Mu biganiro bagiranye kuri WhatsApp Rayvanny yashyize hanze, hari aho umwe yabwiraga undi ko amusezeranyije ko bazavugana nagaruka, undi nawe akamubwira ko nagaruka bizaba ari umuriro. Nyuma y'uko umwe avuze ko azaza mu cyumweru gitaha, undi yavuze ko iyo amurebye abona urukundo kandi ko nawe abona ari uko. Yongeraho ko kuba ari kumwe na nyina bitazababuza gukundana kandi bagafashanya mu rukundo.

Dusubiye inyuma gato, Rayvanny nyuma yo gushinjwa amakosa yo gusindisha Paula, yaje gusaba imbabazi nyina w’uyu mukobwa wamamaye mu gukina ama filime muri Tanzania. Bidateye kabiri muri Mata, Hamonize na Kajala bari bamaze mu rukundo amezi abiri, bahise bareka gukurikira Rayvanny ku mbuga nkoranyambaga ndetse basiba amafoto ye yose. Nyuma y'aho muri Gashyantare uyu mwaka Harmonize yerekanye Kajala nk’umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n’umutariyanikazi Sarah Michelotti.


Kugeza ubu gushyamirana kwa Harmonize na Rayvanny bazamukiye muri Wasafi kwamaze gufata indi ntera. Rayvanny yashyize hanze indirimbo yise “Nyamaza” yongeye kuzamura urwango ivuga ukuntu arambiwe no guharabikwa na Harmonize nyuma y'uko hagiye hanze amashusho ari kumwe na Paula Kajala bigasakuza.

Urebye aba avuga ko Harmonize akwiye guhagarika kumuteza urubwa kuko atari we watumye yicuza icyahagaritse urukundo rwe na Frida Kajala ko byatewe no kumuca inyuma agatereta umukobwa we Paula Kajala mbese agatereta umwana na nyina.

Paula wacaga inyuma nyina! afite imyaka 18

Mu kumenyekanisha iyi ndirimbo yashyize 'Cover' yayo kuri instagaram ye maze ayiherekesha amagambo agaragaza ko Harmonize akwiriye gusaba imbabazi umwana na nyina. Yagize ati ”Ni byiza guceceka kubera ko iyo ubabajwe ufite umuryango n’inshuti nabo barababara. Mu gihe wakoze ikosa ni byiza gusaba imbabazi ubwo ni bwo bumuntu na none uwo muntu wagukoreye ubugome akagira n’urwango mubwire ko urwo rwango nta kiza rwubaka”.


Mu kumenyekanisha iyi ndirimbo Rayvanny yabwiye amagambo akomeye Harmonize

Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 12 Mata 2021, Harmonize yashyize hanze indirimbo yageneye Kajala bakundanye amezi abiri gusa bagatandukana. Muri iyi ndirimbo yumvikana agaruka ku makosa ye agasaba Kajala kutazashyira amabanga yabo hanze mu rwego rwo gusigasira umutakano w’ubuzima bw'ejo hazaza. Aba agaruka kandi ku kuntu bose bari barahanye amasezerano yo kuzarambana ariko biza kuzamo kidobya.

Harmonize aherutse kumukorera indirimbo yise "Vibaya" 

Yaramwinginze amusaba kutazashyira hanze ubwambure bwe kuko nta na kimwe byahindura cyangwa byamara. Ibi bishatse kuvuga ko n’ubwo bamaranye amezi abiri gusa, bagiranye ibihe bihambaye mu kwinezeza no gushimishanya.


UMVA HANO INDIRIMBO NYAMAZA YA RAYVANNY

UMVA HANO INDIRIMBO VIBAYA YA HARMONIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND